Rulindo:Bamwe mu bagore bigize abasinzi barara mu tubari

  • admin
  • 22/11/2018
  • Hashize 5 years
Image

Abagore bo muri santeri y’ubucuruzi ya Taba, Akagari ka Bubangu mu Murenge wa Murambi baranenga bagenzi babo bafite ingeso yo gusinda bakandagara.

Aba bagore bakaba basaba bagenzi babo kugaruka ku muco nyarwanda n’indangagaciro, bakongera kuba ba mutima w’urugo.

Mukandori Glorieuse ni umugore wo mu Murenge wa Murambi, avuga ko hari bamwe muri bagenzi babo bitewe n’imyitwarire mibi babakoza isoni.

Yagize ati“Rwose ntitwishima iyo tubonye hari bamwe muri bagenzi bacu bajya mu businzi, bateshuka ku nshingano z’urugo, ibi ni ibintu bidutera igisuzuguriro. Iyo ubonye umugore yirirwa kuri santeri y’ubucuruzi yasinze, akarara abyina mu kabari birakubabaza.”

Mukandori yongeraho ko hari bamwe mu bagore barara bagenda mu tubari bakirirwa ari abasinzi, abana biriwe ubusa, ndetse n’abagabo babo, maze wabakebura bakakwamagana. Ibi ngo ni ibintu bumva bikwiye guhagurukirwa ngo kuko na byo ari bimwe mu bikurura igwingira ry’abana n’amakimbirane adashira mu miryango yabo.

Ati “Turashaka ko abagore bagifite uyu muco mubi w’ubusinzi bajya bahanirwa mu mugoroba w’ababyeyi ndetse n’amatsinda anyuranye duhuriramo”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Gasanganwa Marie Claire, avuga ko iki kibazo koko kigaragazwa n’abaturage ariko ko kirimo gushakirwa umuti binyuze mu nteko z’abaturage no mu bukangurambaga bukorwa hirya no hino mu karere ka Rulindo bugamije kubaka umuryango u Rwanda rwifuza.

Yagize ati“Ibi bintu twarabibonye rwose ugasanga umubyeyi yarataye abana, atahira igihe ashakiye, ibi bigakurura amakimbirane. Hari n’abandi bishoye mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge, ndagira ngo mbabwire ko uburinganire bitavuze gutererana uwo mwashakanye ngo muraringaniye, ibi ntibibaho.”

Yavuze ko umugore yahawe ijambo koko ariko na we akwiye gukomeza kwihesha agaciro. Ati “Kuri iki kibazo rero harakorwa ubukangurambaga mu mugoroba w’ababyeyi, mu nsengero ndetse n’ahandi kugira ngo koko umugore akomeze abe mutima w’urugo, kuko umugore ni we nkingi y’iterambere ku gihugu n’umuryango.”

Ibibazo bikomoka ku businzi no gukoresha ibiyobyabwenge ni byo bikunze kugaragara ku mwanya wa mbere mu gukurura amakimbirane kubera ko buri umwe mu bashakanye anyura ukwe, bityo iterambere mu muryango rikadindira.

Chief editor Muhabura.rw

  • admin
  • 22/11/2018
  • Hashize 5 years