RULINDO: Police yongeye kuburira abanyeshuli bakoresha ibiyobyabwenge

  • admin
  • 05/09/2015
  • Hashize 9 years

ku itariki 2 Nzeri 2015 Abanyeshuri bo mu karere ka Rulindo bakanguriwe ibi n’abo muri Institut Baptiste Buberuka (IBB), riri mu kagari ka Rwamahwa, ko mu murenge wa Base, bakaba barageraga kuri 531.Ubu butumwa babuhawe n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Chief Inspector of Police (CIP), Sano Nkeramugaba.

CIP Nkeramugaba yabwiye abanyeshuri bo muri IBB ko ibiyobyabwenge nk’urumogi, n’inzoga zitemewe mu Rwanda nka Kanyanga bishobora kubashora mu ngeso mbi nk’ubusinzi kandi abasobanurira ko kubera ko baba bataye ubwenge, ubwo businzi rimwe na rimwe butuma batwara inda z’indaro, zikurikirwa no kuva mu ishuri, kwirukanwa mu muryango kuri bamwe , ipfunwe , ubuzererezi, ubwomanzi no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Yababwiye ko bishobora gutuma bakora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, urugomo, gufata ku ngufu no gusambanya abana. Yagize kandi ati:”Ibiyobyabwenge nk’uko bivugitse byangiza kandi biyobya ubwenge bw’uwabinyoye. Ntushobora gutsinda mu ishuri cyangwa ngo wigirire akamaro ndetse ukagirire umuryango wawe n’igihugu muri rusange ubinywa. Imbere hanyu ni heza. Mukwiye rero kwirinda no kurwanya ikintu cyose cyahangiza”.

Ibindi CIP Nkeramugaba yababwiye ni ukwirinda no kwima amatwi umuntu waza ababwira ko ashobora kubaha cyangwa kubabonera akazi n’amashuri byiza mu bihugu by’amahanga, aha akaba yarabasobanuriye ko iyo babagejejeyo babambura ibyangombwa byose maze bakabakoresha imirimo ivunanye kandi nta gihembo no kubashora mu busambanyi. Yababwiye kujya bahita bamenyesha Polisi y’u Rwanda n’inzego z’ubuyobozi mu gihe babonye abo bantu cyangwa bamenye amakuru ajyanye n’ibyo bikorwa byabo binyuranyije n’amategeko. Yabasobanuriye ko ibyaha bikorwa n’abanyoye ibiyobyabwenge biteza umutekano muke, bityo abasaba kujya batanga amakuru ku gihe y’abanywa, abatunda, n’abacuruza ibiyobyabwenge ndetse n’abakora ibindi byaha aho biva bikagera.

Nyuma yo kwigisha aba banyeshuri bo muri IBB ububi bw’ibiyobyabwenge no kubakangurira kugira uruhare mu kubirwanya,hakurikiyeho igikorwa cyo gusenya ibiyobyabwenge byafashwe mu kwezi gushize mu bice bitandukanye by’akarere ka Rulindo, ibyo akaba ari litiro 29 za Kanyanga n’amaduzeni 50 ya Blue Sky. Src RNP

www.muhabura.rw

  • admin
  • 05/09/2015
  • Hashize 9 years