Rulindo: Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 12 y’Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994
- 09/05/2016
- Hashize 9 years
Tariki ya 08 Gicurasi 2016, ahari Urwibutso rwa Rusiga ruherereye mu Murenge wa Rusiga mu Karere ka Rulindo Intara y’Amajyaruguru hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 12 y’Abatutsi bazize Jenoside ya korewe Abatutsi muri Mata 1994, iyi mibiri ikaba yarabonetse mu Mirenge ya Rusiga (habonetse 2), Shyorongi (habonetse 5), na Mbogo (habonetse 5).
Akarere ka Rulindo ni kamwe mu Turere dufite amateka adasanzwe mu bihe bya Jenosideyakorewe Abatutsi muri Mata 1994 cyane ko habarurwa Umubare munini w’Abatutsi bishwe muri iki Gihe cya Jenoside ndetse bikaba bigeze kuri uyu munsi wa none hakiri Imibiri y’Abatutsi bishwe muri iki gihe itari yaboneka. Uyu muhango witabiriwe n’Abanyacyubahiro batandukanye wabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyatuwe na Padiri mukuru wa Paruwasi ya Shyorongi, Ubutumwa bwatanzwe bukaba bwaragiye bwibanda ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi turwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside aha kandi Abaturage b’aka karere bongeye gusabwa kugira Uruhare mu kugaragaza ahantu hose bazi hakiri Imibiri y’Abazize Jenoside itarashoboye gushingurwa mu cyubahiro bityo guhora bashyingura buri mwaka bikarangira bakajya muri gahunda zindi z’iterambere.
Depite Kalisa Evaliste witabiriye umuhango wo Gushyingura mu cyubahiro Imibiri 12 y’Abazize Jenoside mu karere ka Rulindo/Photo:Snappy w’i Rwanda
Depite Kalisa Evaliste wari witabiriye uyu muhango yabwiye Abatuye aka karere ko bagakwiye kurangwa nokubaka ejo hazaza ndetse bagaharanira kwereka Abazungu baduteje amacakubiri ko kuri ubu ntaho bahera bongera kugabanya Abanyarwanda mo ibice nkuko Depite Kalisa Evaliste akomeza abivuga. Ntagengwa Vital umunyamategeko muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) ndetse akaba ari n’Intumwa y’iyi Komisiyo yari yitabiriye uyu muhango wo gushyingura mu cyubahiro Iyi mibiri 12 y’Abatutsi bazize Jenoside mu karere ka Rulindo, Vital Ntagengwa yihanganishije ababuze Ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ndetse abasaba ko bakwiye kurangwa no kwiyubaka bakirinda guheranwa n’agahinda no kuba bonyine.
Ntagengwa Vital Intumwa ya CNLG ndetse akaba n’umunyamategeko muri iyi Komisiyo ishinzwe kurwanya Jenoside/Photo:Snappy w’i Rwanda
Aka karere ka Rulindo kimwe n’ahandi mu gihugu haracyagaragara bamwe mu barokotse Jenoside yakorwe Abatutsi muri Mata 1994 batari babona Imibiri y’Ababo baguye muri Jenoside ngo babashyingure mu cyubahiro bakwiriye nk’Ikiremwa muntu .
Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw