Ruharwa mu gusambanya inka yakubiswe iz’akabwana ahishura impamvu ituma abikora [REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 28/07/2018
  • Hashize 6 years

John Mwaura ukomoka mu gace ka Murunyu mu gihugu cya Kenya aherutse gufatwa ari gusambanya inka y’abandi byatumye ahururizwa akubitwa inkoni nyinshi ari nako abazwa impamvu yabikoze atangaza ko ari uko nta mukunzi agira ndetse atinya ko abagore bazamutera SIDA.

Uyu musore yafashwe ari gusambanya inka y’umuturanyi we mu cyumweru gishize ahita ashyikirizwa abaturage baramukubita karahava abasaba imbabazi ababwira ko yabikoze kubera ko yari yabuze uwo bakorana imibonano mpuzabitsina ndetse atinya ko abagore bamutera SIDA.

Yagize ati “Mwinyica ndabinginze.Mureke mbahe umurima wanjye nishyure iyi nka.Nkunda gusambanya inka kubera ko ntinya ko abagore bantera SIDA.Ntabwo ari ubwa mbere nsambanye n’inka,maze gusambanya inka 4.Mumbabarire.”

Uyu mugabo w’imyaka 29 akimara gufatwa ari gusambanya inka bamukuyemo ipantalo bamukubita yambaye ubusa ndetse bamuzengurutsa mu bantu yambaye ubusa.

Si ubwa mbere muri Kenya hagaragaye ibyaha byo gusambanya amatungo kuko muri uyu mwaka wa 2018 hamaze gufatwa abantu 5 bari gusambanya amatungo.

Muri Werurwe umugabo yafashwe ari gusambanya intama 2 byaziviriyemo urupfu nyuma,mu gihe nyuma y’ibyumweru 2 ibi bibaye umugabo yafashwe ari gusambanya ihene 2 biziviramo gupfa.




Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 28/07/2018
  • Hashize 6 years