Ruhango:DASSO yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umukorerabushake utujuje imyaka y’ubukure
Umugabo w’imyaka 37 wo mu Karere ka Ruhango wakoraga mu rwego rufasha akarere mu gucunga umutekano DASSO, yatawe muri yombi akekwaho icyaha cyo gusambanya umwana ufite imyaka 17 y’amavuko.
Uyu mudasso yafashwe kuri iki Cyumweru, tariki 10 Mutarama 2021,mu Mudugudu wa Gaseke akagari ka Munini umurenge wa Ruhango.
Amakuru avuga ko uwo mwana w’umukobwa wasambanyijwe afite imyaka 17 y’amavuko, akaba asanzwe ari umwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake bafasha Leta mu guhangana n’ikwirakwira rya Covid-19
Amakuru kandi avuga ko uwo mu-DASSO atari ubwa mbere yari asambanyije uwo mukobwa kuko yagiye umusambanya mu bihe bitandukanye nabwo amufatiranye dore ko hari henshi bahuriraga mu bikorwa byo guhashya coronavirus.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry, yemeje ko uwo mugabo yafashwe ndetse akaba yahise afungirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Ruhango mu gihe iperereza rigikorwa.
Murangira yasabye abantu kwirinda kureba igihagararo umwana aba afite maze bakaba ariho bahera bakora icyaha cyo kumusambanya .
Yagize ati “Ntabwo ubukure bw’umwana bupimirwa mu gihagararo kandi tuributsa ko umwana wese ari umuntu utaragira imyaka 18, abe afite igihagararo kinini abe afite gitoya. Turasaba abantu ko bazirikana ibyo bintu bakirinda gusambanya umwana. Turasaba n’abandi bagerageza guhishira ibintu nk’ibyo ko bajya batanga amakuru hakiri kare.”
Ingingo ya 133 y’itegeko rigena ibyaha n’ibihano ivuga ko uhamijwe icyaha cyo gusambanya umwana ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu.
Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.
Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.