Ruhango: Umuyobozi w’ishuri ushinzwe Imyitwarire yakubise umunyeshuri aramukomeretsa

  • Nsengumuremyi Fabrice
  • 07/05/2021
  • Hashize 3 years
Image

Umukozi w’ikigo cya APARUDE giherereye mu murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango ushinzwe imyitwarire muri icyo kigo witwa Muhire Félix yakubitiye umwana mu ishuri aramukomeretse kuri ubu akaba ari mu mazi abira nyuma yo guhatwa ibibazo n’inzego z’ubuyobozi zitandukanye.

Amakuru agera kuri Muhabura. Rw aravuga ko uwo mukozi w’ikigo yakubise inkoni umwana w’umukobwa witwa Bayubahe Adeline nyuma yuko amusuzuguriye muri bagenzi be mu ishuri.

Bamwe mu banyeshuri bigana na Bayubahe Adeline bavuganye na Muhabura.Rw bavuze uko byagenze.


Muhire Decibald wigana na Adeline yavuze ko Muhire Felix ushinzwe imyitwarire(Prefet de Discipline) uwo muyobozi yabajyanye kurya maze hakavamo abamutera ingwa agahuza amaso nuwo mukobwa akibwira ko ariwe uzimuteye. Yahise abasubiza mu ishuri atangira iperereza ryo kumenya uwamuteraga ingwa.
Yagize ati:

“Yumvise bamutera ingwa mu bitugu kuko twari benshi ntiyamenya uzimutera uwo ariwe nibwo yahuje amaso nuwo munyeshuri w’umukobwa mukutujyana mu ishuri yatangiye amukubita anamutera imigera byamuviriyemo gukomereka ku kuboko. “

Ubuyobozi bw’ikigo nabwo bwageze muri iryo shuri buhumuriza abanyeshuri nkuko amakuru agera kuri Muhabura. Rw abivuga.

Umuyobozi w’iki kigo witwa Ingaboyayesu Jacques yabwiye umunyamakuru ko Ikibazo cyabaye bakihutira guhuza impande zombi gusa birangira ababyeyi b’uwo mwana w’umukobwa basabye ko uwo muyobozi ushinzwe imyitwarire asaba umwana imbabazi ku makosa yabaye.

Yagize ati:”Twatumiye ababyeyi b’umwana i saa munani batugeraho saa kumi n’ebyiri dushaka kuganira kuri icyo kibazo bahageze basabye umuyobozi ushinzwe Discipline Felix gusaba imbabazi uwo yahemukiye n’ababyeyi be arabikora mu nyandiko birarangira maze ababyeyi bashyira ku karubanda inyandiko itanga imbabazi bagiranye. “

Umuyobozi w’ishuri Ingaboyayesu Jacques yakomeje avuga ko mu mategeko icyakurikiyeho kwarituguhagarika uyu muyobozi dore ko aricyo amategeko ateganya.


Yongeye ati:”Amategeko ateganya ko uwakoze ririya kosa agomba guhita ahagarikwa mu nyandiko ibindi bikazasuzumwa na comite de discipline. “
Ababyeyi kandi b’uyu mwana barashinja uyu muyobozi w’ikigo Cy’amashuri cya APARUDE gukingira ikibaba uyu muyobozi muri iki kigo bavuga ko yababwiraga ko baceceka Ikibazo kikarangirira aho”

Ni iki keretse ababyeyi b’uyu mwana ugukingira ikibaba uyu muyobozi wakoze amakosa nkaya.
Umwe muri bo utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati :
“Umuyobozi w’ikigo yatuguyaguye ngo tureke kwandagaza umukozi w’ikigo iyaba twashakaga ruswa twari no kuyibona natwe tubabwira ko tubaha imbabazi ariko mu nyandiko niho natwe twabafatiye, ntabwo amakosa arajya aba tuyaceceke kuko ntabwo yajya akosoka. “


Ku murongo wa terefoni twashatse nyirugukorerwa icyaha Bayubahe Adeline ndetse na nyirikugikora Muhire Félix ntibyadukundira tugize ngo tubaze umuyobozi w’ikigo ibyabaye mu kigo cye arinumira terefoni arayikupa yumvise ko ari itangazamakuru rimushaka.

Twashatse kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango rubivugaho maze duhamagara umuyobozi w’aka Karere Bwana Habarurema Valens atubwira ko ayo makuru nawe yayumvise ko inzego zitandukanye zirikuyakurikirana.

Yagize ati :”Nabyumvise ariko inzego zitandukanye zirikubikurikirana hamenyekane ukuri nyako naho ikosa ryaba ryaturutse uwabikoze abiryozwe. “

Ministeri y’Uburezi n’ikigo kiyishamikiye REB gishinzwe uburezi bahora bahwitura abarimu babereka ko guhana umwana bidasaba inkoni dore ko hari aho usanga abana bahohoterwa bagakubitwa bagakomeretswa nkuko hari ingero nyinshi ibi bigo bishingiraho. Baburira kandi abarimu ko guhana Atari inkoni ko hari uburyo bwinshi umwarimu ashobora guhana mo umwana adakoresheje inkoni.

Denis Fabrice Nsengumuremyi/Muhabura.rw

  • Nsengumuremyi Fabrice
  • 07/05/2021
  • Hashize 3 years