Ruhango : Umugabo ucyekwaho gutwika imodoka ya gitifu yafashwe nyuma y’amezi 8 ashakishwa

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 15/09/2022
  • Hashize 2 years
Image

Umugabo ukekwaho gutwika imodoka y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango, agahita atoroka, yafashwe nyuma y’amezi umunani ashakishwa, dosiye ye ikaba yaranageze mu Bushinjacyaha.

Uyu mugabo witwa Rutagengwa Alexis, akekwaho kuba yaratwitse ikinyabiziga cya Gitifu Nemeyimana Jean Bosco, tariki ya 4 Mutarama 2022.

Iyi nkuru yabaye kimomo mu ntangiro z’uyu mwaka, ubwo iyi modoka Gitifu yatwitswe n’umuntu wayisanze aho yari iparitse mu Mujyi wa Ruhango hafi y’Ishami rya Banki ya Kigali muri aka Karere, agahita arambika munsi yayo casque yari irimo lisansi ubundi agashumika n’ikibiriti.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yavugaga ko ukekwa gukora iki gikorwa, ari umuntu wari watangiye kuzamura inzu mu Mujyi wa Ruhango mu buryo bunyuranyije n’amategeko, akaza guhagarikwa ndetse n’inzu ye igasenywa, bikaza kumutera umujinya ari bwo yihimuye kuri Gitifu akamutwikira imodoka.

 

Yafashwe nyuma y’amezi umunani

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko uwitwa Rutagengwa Alexis ukekwaho gutwika iyi modoka y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa, amaze iminsi yarafashwe.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko ukekwaho iki cyaha yafashwe tariki 02 Nzeri 2022, agafatirwa muri aka Karere ka Ruhango kakorewemo icyaha akekwaho.

Dr Murangira yemeje kandi ko RIB yamaze gukora Dosiye y’ikirego cy’uyu mugabo w’imyaka 28 y’amavuko, ikaba yaranashyikirijwe Ubushinjacyaha tariki 05 Nzeri kugira ngo buzamuregere Urukiko.

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange

Ingingo ya 180: Gutwikira undi ku bushake inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu cyangwa ahandi hantu

Umuntu wese utwikira undi abishaka, inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu cyangwa gutwika ahandi hantu hose hashobora kuba hari abantu, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Iyo itwika ryateye urupfu rw’umuntu nyamara uwabikoze atari azi ko aho yatwitse harimo umuntu washoboraga gupfiramo, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni icumi (10.000.000 FRW).

Iyo ikintu cyatwitswe gihaye inkongi icyo atashakaga gutwika, uwabikoze ahanwa nkaho byose yashakaga kubitwika.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 15/09/2022
  • Hashize 2 years