Ruhango: Abanyeshuri basabwe kwirinda ibiyobyabwenge
- 18/08/2016
- Hashize 8 years
Abanyeshuri 300 biga mu ishuri ryisumbuye ryitwa Sainte Trinité riherereye mu murenge wa Munini, ho mu karere ka Ruhango basabwe kwirinda ibiyobyabwenge no kugira uruhare mu kurwanya ikoreshwa n’itundwa ryabyo.
Ibi babisabwe ku itariki 15 Kanama mu nama bagiranye n’ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego muri aka karere, Inspector of Police (IP) Angelique Abijuru n’Umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Ruhango, IP Emmanuel Munyaneza.
Iyo nama yabereye muri iri shuri mu kagari ka Munini. Yitabiriwe n’abarezi b’abo banyeshuri.
Mu butumwa yabagejejeho, IP Abijuru yababwiye ati:“Hari bamwe muri bagenzi banyu batwara inda zitateganyijwe bitewe no kunywa ibiyobyabwenge. Rimwe na rimwe bibaviramo kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina no kureka ishuri. Mwirinde kubyishoramo, kandi mutange amakuru y’ababyishoramo.”
Yakomeje ababwira ati:”Muri kwiga kugira ngo mwigirire akamaro, mukagirire imiryango yanyu kandi mugire uruhare mu iterambere ry’igihugu muri rusange. Kugira ngo ibyo mubigereho; murasabwa kwirinda ikintu cyose kinyuranije n’amategeko.”
IP Abijuru yababwiye ko ibiyobyabwenge bitera uwabinyoye uburwayi butandukanye no gukora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, ubujura, n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
IP Munyaneza yababwiye ati:”Urubyiruko rugize umubare munini w’abishora mu biyobyabwenge. Ubwo mumenye ingaruka zabyo mubyirinde kandi mugire uruhare mu kubirwanya musobanurira urundi rubyiruko ndetse n’abandi ububi byabyo kandi mutanga amakuru y’ababinywa, ababitunda n’ababicuruza ndetse n’abakora ibindi byaha.”
Mu ijambo rye, Umuyobozi w’iri shuri, Hanganimana Jean de Dieu yagize ati:”Ubumenyi abanyeshuri bahawe na Polisi y’u Rwanda buzatuma birinda ibyaha muri rusange, bityo babe abenegihugu beza.”
Umwe muri abo banyeshuri witwa Uwase Clementine yagize ati :”Nungukiye byinshi mu kiganiro twagiranye na Polisi yacu. Namenye ubwoko bw’ibiyobyabwenge, ingaruka zo kubyishoramo, n’uruhare rwacu nk’urubyiruko mu kubirwanya. Ningira uwo mbibonana nzahita ntanga ayo makuru.”
Yavuze ko ubumenyi yungutse azabusangiza urundi rubyiruko, kandi asaba bagenzi be gukurikiza inama bagiriwe.
Abanyeshuri 300 biga mu ishuri ryisumbuye ryitwa Sainte Trinité riherereye mu murenge wa Munini, ho mu karere ka Ruhango basabwe kwirinda ibiyobyabwenge no kugira uruhare mu kurwanya ikoreshwa n’itundwa ryabyo.
Yanditswe na Niyomugabo /Muhabura.rw