Ruhango :Abafatanyabikorwa b’aka karere bagiye kukubakira Umudugudu w’Ikitegererezo

  • admin
  • 27/10/2016
  • Hashize 8 years
Image

Ni igikorwa cyateguwe n’Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Ruhango mu rwego rwo gushyira mu bikorwa bimwe mu byo biyemeje harimo kwiyubakira Umudugudu w’Ikitegererezo wa Kigabiro (IDP Model Village of Kigabiro) ndetse no kuzafasha abatishoboye baba ababarizwa muri uyu mudugudu ndetse n;abandi muri ka karere babagezaho ibikorwa binyuranye by’Iterambere

Mu rwego rwo gukomeza gushakisha uburyo abatishoboye muri rusange abaturage bose bagerwaho na gahunda za Leta zibagenerwa mu buryo bwiza kandi bunogeye buri muturage utuye muri aka karere,Kuri uyu wa 27 Ukwakira 2016 mu Mudugudu w’Ikitegererezo wa Kigabiro uherereye mu Kagari ka Bweramvura mu Murenge wa Kinihira muri aka karere ka Ruhango,

Abafatanyabikorwa b’aka karere n’abatuye muri uyu Mudugudu bifatanije mu muganda wo gufatanyiriza hamwe gushaka ibisubizo ku kibazo cy’abatishoboye

Ni igikorwa cyashimishije aba baturage aho bagaragaje ko bakomeje gushimira ubuyobozi uburyo bukomeje kubafasha cyane bubagenera gahunda nka VUP, Girinka, n’izindi .

Aba baturage kandi bagaragaza ko bishimye cyane aho wasangaga bavuga bati “Dufite akazi twahawe na VUP ndetse ntago ari n’ikiraka nk’uko ahandi bimera twe ni akazi bukonde

Ubu butaka bubarirwa kuri hegitari 50 bugize iyi Site bukubiyemo igice kinini cyakozwemo umuhanda ari nawo muganda wakozwe n’abaturage bafatanije n’Ubuyobozi ndetse n’Abafatanyabikorwa b’Aka Karere, hakaba n’ikindi gice kizubakwamo isoko hakaba hateganijwe no kubakwamo ibindi bikorwa remezo binyuranye muri uyu mudugudu w’Ikitegererezo wa Kigabiro

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imari ubukungu n’iterambere TWAGILIMANA Epimaque Yabwiye abaturage ko nta wukwiye kugira impungenge z’uko ubwo haje iterambere hari abo rizakura muri uwo mudugudu. Ati ” Nta muturage wo muri uyu mudugudu uzawusohokamo, ahubwo abava ahandi bazaza babasanga”.

Epimaque kand yavuze ko abafatanyabikorwa bakora ibikorwa nko kubaka amashuli, Ibibuga by’imikino, ibigega bifata amazi n’izindi gahunda usanga zifasha aka karere mu kuzamuka mu majyambere.

Ati “Abafatanyabikorwa bacu turabashimira cyane by’umwihariko ku bufatanye badahwema kugaragariza Akarere kabo, nko kubaka ibikorwa remezo, n’izindi gahunda nyinshi tugenda tubitabaza bakatuba hafi ikindi kandi n’iki gikorwa cyo gufasha abatishoboye ni ingenzi biragaragara”



Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu/MUHABURA.rw

  • admin
  • 27/10/2016
  • Hashize 8 years