Rubis Rwanda yamuritse ikoranabuhanga rigezweho yise Ultra Tec rizorohereza abahangayikishwaga n’izamuka ry’ibiciro bya Essance
Rubis Rwanda ni kompanyi ikomoka mu gihugu cy’ubufaransa yubatse izina mu isi hose mu bijyanye no gucuruza ibikomoka kuri peterole, Iyi kompanyi ifite ubunararibonye kuko yashinzwe mu 1990, n’umufaransa igamije kutanga service y’ibikomoka kuri peterole, Gas n’ibindi kugeza ubu ikorera mu bihugu by’uburayi, muri Africa n’ahandi binyuze mu mashami yayo ya Rubis Energie.
Mu nama n’abanyamakuru yabereye muri convetion center kuri uyu wa gatatu 06/07/2022 umuyobozi w’ishami rya Rubis Energy mu Rwanda Kayihura Jeannine yasobanuye uko iri koranabuhanga bise Ultra Tec rije kunganira abatunze ibinyabiziga bagorwaga no kubona ibiciro bya essence bizamuka umunsi k’uwundi, avuga ko iri koranabuhanga rije koroshya no kugabanya ingano y’amafaranga yatangwaga mu kugura essence aho bazajya bafata amavuta bakayavanga na essence cyangwa Mazutu bityo bikagabanya ingano ya essence na mazutu byakoreshwaga mu kinyabiziga.
Umuyobozi wa Rubis Energy muri karere ka Africa y’iburasirazuba Bwana Jean-Christian Bergeron asobanura ibijyanye n’iri koranabuhanga.
Yahise Ati”Rubis Energy ifite amashami muri Afurika y’Iburasirazuba no hagati yamaze kandi kugura Konel Kobil kompani nayo icuruza ibikomoka kuri peteroli yari ifite amashami mu Rwanda, mu Burundi, Uganda, Zambia na Ethiopia. Ubu Rubis igiye kugira amashami mu bihugu 18 bya Afurika.”
Ati”Iri koranabuhanga bise Ultra Tec rizwiho kugabanya ibyuka bihumanya ikirere”
Twabibutsa ko iyi Konel Kobil yaguzwe na Rubis muri Werurwe 2019, ari nabwo batangiye guhindura amazina ya sitasiyo za Konel Kobil zikitwa Rubis Energy Rwanda, ikaba yarazanye n’akarusho ko gushyiraho amakarita y’ikoranabuhanga yifashishwa mu kugura ibikomoka kuri Peteroli, amavuta ya K-Lube ashyirwa muri moteri ikagira imbaraga nyishi, K-Gas yo guteka itangwa ku giciro kihendutse hamwe n’amaguriro (shops) k’uburyo uparitse imodoka ye abona aho agurira icyo kunywa bitamugoye.
Amavuta ya Rubis Energy avangwa na Essance cyangwa mazutu akaba azwiho kandi gusukura moteri z’ikinyabiziga no kuyongerera imbaraga za moteri araboneka mu gihugu hose ku mashami ya Rubis Energy.
Umuyobozi wa RUBIS Energy mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Jean-Christian Bergeron, yavuze ko iyi ari serivisi binjije ku isoko ry’u Rwanda kugira ngo bakomeze guha abakiliya babo serivisi nziza kandi bakomeze guhendukirwa.
Ati “Uyu ni umunsi ukomeye kuri RUBIS Energy Rwanda kuko tubaye aba mbere tuzanye iyi serivisi ku isoko ry’u Rwanda. Mu myaka itatu ishize twaguze Kobil duhitamo kuvugurura imikorere yacu kugira ngo turusheho gutanga serivisi inoze.”
Yakomeje ati “Turi gukorana n’Ikigo cyo mu Bubiligi gikora Ultrat Tec ishyirwa muri lisansi bigafasha gusukura moteri, iyo isukuye igabanya ibyo yanywaga kandi ikagabanya n’imyuka yoherezwa mu kirere. Ni yo mpamvu twishimiye kuyitangiza kandi lisansi ikaza iri ku giciro gisanzwe.”
Umuyobozi wa RUBIS Energy Rwanda, Kayihura Jeannine, we yavuze ko iyi serivisi bayishyiriyeho abakiliya nyuma yo kubona ko ibiciro bya lisansi byazamutse.
Ati “Murabona ko ibiciro bya lisansi byazamutse, niba wakoreshaga litiro 10 kuva hano ukagera i Muhanga ishobora kugabanuka kuko moteri yawe irimo isuku. Nubwo iyo nyongera izaba irimo ntabwo igiciro cya lisansi kizazamuka.”