Rubavu:Umurambo w’umusore wakoraga akazi k’ubukarani wasanzwe ku muhanda

  • admin
  • 15/03/2018
  • Hashize 6 years
Image

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, abaturage bo mu Kagari ka Byahi mu Murenge wa Rubavu, basanze umurambo wa Niyonsenga Alphonse wari usanzwe akora akazi ko kwikorera imizigo, uri mu muhanda w’ahazwi nko ku Buhuru.

Uyu musore wakoraga akazi k’ubukarani muri Rubavu ntabwo icyamuhitanye kiramenyekana.Izabayo wakoranaga na nyakwigendera yavuze ko yari amaze iminsi arwaye ariko yatunguwe no kumusanga ku muhanda yashizemo umwuka.

Yagize ati “Dusanzwe dukorana n’ejo twari kumwe. Natunguwe no kumusanga yaguye hano ku muhanda sinzi ukuntu yahageze.’’


Mugisha Honoré,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, yavuze ko yabwiwe ko Niyonsenga yari amaze iminsi arwaye inkorora.

Yagize ati “Uyu musore bakunze kwita Kibonge ikigaragara ni uko yari amaze iminsi arwaye yivuza arwaye inkorora. Amakuru bampaye ni uko nta hantu yari afite ho kuba, twabimenyesheje Polisi mu kanya bagiye kuza kujyana umurambo.’’

Gusa uyu aje akurikira undi mugabo mu Kagari ka Burinda, kuri uyu wa Gatatu yakuwe mu mugozi agerageza kwiyahura.Akarere ka Rubavu cyo kimwe n’akarere ka Ngoma ni tumwe mu turere dukunze kugaragaramo impfu zitunguranye za hato na hato.


Abaturage bari baje kureba uko bimeze

Byari agahoma munwa kubona umuntu wari uzwi yakoraga akazi ko kwikorera imizigo yitabye Imana bitunguranye

Yanaditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 15/03/2018
  • Hashize 6 years