Rubavu:Minisitiri Gashumba yageze ku mupaka wa Goma gusuzuma uko hakumirwa Ebola ntiyinjire mu Rwanda

  • admin
  • 15/07/2019
  • Hashize 5 years
Image

Nyuma y’uko hafi y’akarere ka Rubavu i Goma hagaragaye umurwayi wa Ebola Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba yagezeyo aho arimo gusura umupaka muto uhuza Goma na Gisenyi mu rwego rwo kureba ingamba zashyizweho zo gukumira Ebola kugira ngo itinjira mu Rwanda.

Uru ruzinduko rw’igitaraganya Minisitiri w’Ubuzima arukoze mu gihe iyi mipaka yo mu Mujyi wa Goma byemejwe ko habonetse umurwayi wa Ebola.

Minisitiri Dr.Gashumba yahamagariye Abanyarwanda kwirinda kujya ahavugwa Ebola, anasaba abaturage kongera isuku mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Ebola. Ikindi kandi yanabahumurije aho yabasobanuriye ko uwagaragayeho Ebola yasubijwe i Butembo aho yari yaturutse naho abari kumwe na we bashyirwa mu kato.

Minisitiri Gashumba, nyuma yo gusura imipaka ihuza Goma na Gisenyi yatangaje ko nta gahunda yo gufunga imipaka ihari, atangaza ko camera zipima umuriro w’abinjira mu Rwanda zikomeza gukoreshwa, hanyuma n’abapima Ebola ku mupaka bakongerwa, asaba Abanyarwanda gutangira amakuru ku gihe.

Inkuru bifitanye isano

Goma: Hagaragaye umuntu wa mbere wanduye icyorezo cya Ebola

U Rwanda rwashyize amazi yo gukaraba ku mupaka yiyongera kuri serivisi yo gupima abinjira mu Rwanda.

Mu gihe u Rwanda rusaba abaturage kwirinda kujya ahabonetse Ebola, abaturage baganiriye n’itangazamakuru bagaragaza ko batareka kujya muri Congo kandi ari ho bahahira bakavuga ko icyo bari gukora ari ukwirinda gusuhuzanya ubundi bagaca mu nzira zemewe ari nako bakaraba amazi arimo umuti. Hari n’abavuga ko umuntu arindwa n Imana.

U Rwanda ruherutse gutangaza ko rukeneye nibura miliyoni 12 z’Amadolari ya Amerika yo gukoresha mu gukumira Ebola.



PNG - 477.7 kb
Imipaka ihuza Goma na Gisenyi ku munsi ikoreshwa n’abantu babarirwa mu bihumbi 60

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 15/07/2019
  • Hashize 5 years