Rubavu:Ikamyo yakoze impanuka igonga umukozi wa RIB ahita yitaba Imana

  • admin
  • 02/10/2019
  • Hashize 5 years
Image

Mu mpanuka yabereye i Rubavu, ikamyo yo muri Kenya yabuze feri ahagana saa 7h15 kuri uyu wa gatatu tariki 2 Ukwakira, igonga umukozi wa RIB wakoreraga kuri station ya Gisenyi, ahita apfa.

Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Gikarani, Akagari ka Nengo mu Murenge wa Gisenyi.

Iyo kamyo yakoze impanuka ifite icyapa kiyiringa ’ZB 7423’ yari ipakiye Gravie’ itwawe n’umushoferi witwa Edward Kiplimo.Yavaga muri Kenya yerekeza i Goma muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

Bamwe mu babonye iyo mpanuka bavuga ko uyu mukozi wa RIB yagonzwe ubwo yari kuri moto,maze ikamyo iza yiruka cyane imunyura hejuru ahita apfa.

Gusa ngo iyo kamyo na yo yikurura hasi kuburyo umushoferi wayo nawe yakomeretse ariko bitari cyane.

Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste yemereye Umunyamakuru ko uwapfuye witwa Mugunga Yves yari umukozi wabo.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 02/10/2019
  • Hashize 5 years