Rubavu:Abayobozi bakuru barimo Min Shyaka bakurikiranye ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo gukumira Ebola [REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 05/08/2019
  • Hashize 5 years
Image

Abayobozi barimo Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase na Minisitiri Ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Germaine Kamayirese, basuye umupaka wa Rubavu bakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zashyizweho mu gukumira icyorezo cya Ebola.

Ni icyorezo kimaze iminsi cyibasiye uburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho uhereye mu mwaka ushize kimaze guhitana abantu bagera ku 1700.

Zimwe mu ngamba zashyizweho n’u Rwanda zirimo ko buri muntu wese uvuye muri RDC agomba gupimwa umuriro nka kimwe mu bimenyetso by’ibanze bya Ebola, ndetse hubatswe za robine zigezweho abantu bakarabiraho amazi arimo imiti.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba yashimye inzego z’ubuyobozi zabashije guca akajagari ku mipaka ihuza u Rwanda na RDC.

Ati “Dusanze inzego z’umutekano zarakoze akazi gakomeye bafatanije n’ubuyobozi bw’abinjira n’abasohoka mu gihugu kuko dusanze uko imirongo yari imeze, uko abantu binjiraga mu kajagari atariko bikimeze, abantu barinjira batuje, bagasakwa, bagakaraba, bakinjira nta muvundo bigatuma ntawe ushobora kwinjira batamupimye.”

Nubwo nta Ebola iragera mu Rwanda, Minisitiri Gashumba yasabye abaturage kutirara bagakomeza gukoranira hafi n’inzego za leta.

Ati “Impungenge zigomba guhoraho abantu ntibirare uko impungenge zihari akaba ari nako ingamba zifatwa, inama tugira Abanyarwanda bagakomeza kuzumva, gutangira amakuru ku gihe no gukomeza gukorana n’inzego z’ubuyobozi bwite bwa leta.”

Mu bandi bayobozi bitabiriye iki gikorwa harimo Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, DCGP Dan Munyuza, Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Iburengerazuba, Maj Gen Alex Kagame na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyantwali Alphonse.

Nyuma y’iki gikorwa hahise hakorana inama y’umutekano igamije kurebera hamwe uko ibintu bihagaze ku mupaka.

U Rwanda ruheruka gushyiraho ikigo cyihariye mu kuvura Ebola giherereye mu murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu ndetse mu bitaro bitandukanye harimo gutegurwa ahantu hashyirwa abantu bashobora kugaragaraho ubu burwayi. Rwanahuguye abantu 23 657 barimo abaganga, abaforomo, abakozi bo mu mavuriro, polisi, abakozi ba Croix Rouge n’abajyanama b’ubuzima.

Minisiteri y’Ubuzima isaba abaturage gutanga amakuru kuri Polisi kuri nimero itishyurwa ya 112 no kuri Minisiteri y’ubuzima ku 114, ubuyobozi cyangwa abajyanama b’ubuzima.









Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 05/08/2019
  • Hashize 5 years