Rubavu: Uwahoze ari umuyobozi w’aka karere yakatiwe amezi 6

  • admin
  • 17/10/2015
  • Hashize 9 years

Ku wa Gatanu tariki ya 16 Ukwakira mu Karere ka Rubavu ho mu ntara y’Uburengerazuba habereye umuhango wo gusomera imyanzuro y’inkiko ku rubanza rwaregwagamo uwahoze ari umuyobozi(Meya) w’aka Karere ka Rubavu bwana Bahame Hassan aho urukiko rwemeje ko agomba gufungwa amezi atandatu.

Muri iyi myanzuro kandi uwahoze ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere Kalisa Christopher ku gihe cya Bahame Hassan we yakatiwe umwaka w’igifungo mu gihe aba bombi bari bamaze guhamwa na bimwe mu byaha baregwaga harimo ibyo kunyereza imitungo muri aka karere ndetse no gutanga amasoko bu buryo butaziguye ubwo bari bakiri ku butegetsi.

Aha kandi Uwari noteri w’akarere we yasabiwe gufungwa umwaka usubitswe, naho abandi bakozi b’akarere bari barahagaritswe bashinjwa amakosa mu gutanga iryo soko bagirwa abere kuko urukiko rwasanze bombi barengana.

Aka karere kakaba karakunze kuvugwamo ikibazo cya Ruswa mu itangwa ry’amasoko cyane ko Rubavu ari akarere k’ubukerarugendo ndetse n’ibikorwa remezo bitandukanye.

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 17/10/2015
  • Hashize 9 years