Rubavu: FDLR na Wazalendo binjiye mu Rwanda barasa mu kirere

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 05/09/2024
  • Hashize 2 weeks
Image

Ahagana Saa saba z’urukerera kuri uyu wa Kane umuntu witwaje intwaro yaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yinjiye mu Karere ka Rubavu agiye kwiba ateshwa n’irondo agenda arasa mu kirere.

Amakuru yemejwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu. Byabereye mu Mudugudu wa Kageyo, Akagali Ka Rusura mu Murenge wa Busasamana mu Ntara y’Iburengerazuba.

Abatuye mu Murenge wa Busasamana bakeka ko ari umu Wazalendo cyangwa FDLR yaturutse mu kibaya gihana imbibi n’u Rwanda.

Mfitumukiza Janvier yabwiye Imvaho Nshya ko uwaje kwiba inka ye yaturutse muri RDC kandi ko yataye icyuma ndetse ko yari afite imbunda.

Mfitumukiza yatabaje irondo uwo muntu yirukira mu kibaya hakurya y’umupaka w’u Rwanda, asubira mu birindiro bimazemo igihe FARDC, Wazalendo na FDLR.

Mulindwa Prosper, Meya w’Akarere ka Rubavu, yavuze ko uwo muntu utamenyekanye umwirondoro we yari agamije kwiba Inka y’umuturage.

Yagize ati: “Abonye bamutesheje agerageza kurasa ariko nta muntu yigeze arasa ngo amufatishe, aranahunga asiga igikoresho cye kimeze nk’inkota.”

Yasabye abaturage kutagira ubwoba cyane ko umutekano ucunzwe kandi neza.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 05/09/2024
  • Hashize 2 weeks