Rubavu: Abaturage babonye umurambo w’umusore yishwe ku muhanda

  • admin
  • 26/10/2017
  • Hashize 7 years
Image

Mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Nyamyumba Abaturage babonye ku muhanda umurambo w’umusore uri mu kigero cy’imyaka 25 mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Nyamyumba, Nzamwita Phocas, yatangaje ko batabashije kumenya umwirondoro w’uwo musore abaturage babonye yishwe.

Yagize ati ”Muri iki gitondo mu Kagari ka Pfunda, Umudugudu wa Kinigi, hafi n’umuhanda ujya i Karongi abaturage bihitiraga nibwo babonye umuranbo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 25 batazi, natwe ntabwo tuzi uko wahageze turacyategereje Polisi ko ihagera igakora akazi kayo. Biragaragara ko ari abamwishe bakaza kumuhajugunya kuko aho bamusanze nta cyerekana ko bahiciye umuntu.’

Inzego z’ibanze zo muri Nyamyumba zatangaje ko uyu murambo w’uyu musore nta bikomere wasanganywe.

Yanditswe na Chief editor/Muhabura.rw

  • admin
  • 26/10/2017
  • Hashize 7 years