Rubavu: Abana batoraguraga ibyuma byo kugurisha babonye umurambo w’uruhinja mu kimoteri

  • admin
  • 25/04/2018
  • Hashize 6 years

Abana batoraguraga ibyuma byo kugurisha babonye umurambo w’uruhinja mu mufuka ahasanzwe hamenwa imyanda mu Mudugudu wa Buhuru, Akagali ka Byahi mu Murenge wa Rubavu, mu gitondo cyo ku wa Gatatu, tariki ya 25 Mata 2018.

Mugisha Honoré, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, yabwiye Umunyamakuru ko iby’iyo nkuru ari byo koko, anavuga ko bagiye gutangira iperereza kugira ngo hamenyekane nyina w’urwo ruhinja.

Mugisha Honoré yagize ati “Nibyo koko abana barimo batoragura ibyuma byo kugurisha bagwa ku mufuka urimo umurambo w’uruhinja. Ubu dutegereje polisi ko ihagera ariko natwe tugiye kwiyambaza abajyanama b’ubuzima kugira ngo badufashe mu mukwabu wo kumenya abari batwite dushakemo uwaba yakoze aya mahano’’

Si ubwa mbere mu Murenge wa Rubavu havugwa amakuru y’ababyeyi bataye impinja kuko no ku wa 4 Werurwe 2018, umubyeyi utaramenyekana yataye ku muhanda abana babiri b’impanga bafite amezi abiri mu Kagari ka Gikombe. Abo bana nyuma baje gushakirwa umuryango ubarera.

Iki nicyo kimoteri babonyemo uwo mufuka urimo uruhinja
Ababyeyi bari bahari byabababaje kubona umuntu ahemukira ako kamarayika
Abantu benshi babonye ibyabaye barumirwa
Chief Editor

  • admin
  • 25/04/2018
  • Hashize 6 years