Rose Muhando yamaze kwinjira mu Ishyaka riri ku butegetsi [Reba Video ya Muhando na Perezida Magufuri ]
- 19/12/2017
- Hashize 7 years
Umugore wamamaye kubera indirimbo ze zihimbaza Imana, Rose Muhando, yamaze kwinjira mu Ishyaka riri ku butegetsi muri Tanzania, CCM.
We n’itsinda ry’ababyinnyi rye, bahawe amakarita y’ubunyamuryango muri CCM kuri uyu wa 18 Ukuboza 2017.
Ikinyamakuru Swahili Times dukesha iyi nkuru kiravuga ko bahawe ayo makarita nyuma yo kuririmba indirimbo batuye Perezida Magufuli.
Iyo ndirimbo yiswe ‘Magufuli Tubebe,’ bisobanuye ngo ‘Magufuli duheke,’ bayiririmbye mu nama ya CCM.
Umunyamabanga ushinzwe itumanaho muri CCM, Wemphrey Polepole yavuze ko Muhando n’itsinda rye ari bo basabye ubunyamuryango.
Yagize ati “Ndagira ngo mpamirize Rose Muhando n’itsinda rye, ubwo bazaga bari bafite ibyifuzo bibiri, kuririmba indirimbo bahimbiye Perezida Magufuli no guhabwa amakarita y’ubunyamuryango ya CCM.”
Iyo ndirimbo yiswe ‘Magufuli Tubebe,’ bisobanuye ngo ‘Magufuli duheke,’
Polepole yavuze ko ikigiye gukurikiraho ari ukubahuza n’ubuyobozi bw’intara batuyemo kugira ngo bandikwe nk’abanyamuryango bashya.
CCM (Chama Cha Mapinduzi) ni ishyaka riri ku butegetsi muri Tanzania kuva ryashingwa mu 1977.
Ryashinzwe rihurije hamwe amashyaka abiri, TANU na Afro Shirazi Party yaharaniye ubwigenge bwa Tanganyika na Zanzibar.
Rose Muhando bivugwa ko ari we muhanzi uririmba indirimbo zo guhimbaza Imana ukize cyane muri Afurika.
Iyo asohoye alubumu, iteka agurisha kopi zayo zibarirwa mu mamiliyoni, ibintu bidakunze gushobokera abandi bahanzi bo mu rwego rwe.
Muri 2005 yahembwe nk’umuririmbyi n’umwanditsi mwiza w’indirimbo muri Tanzania Gospel Music Award Concert.
Yanditswe na Bakunzi Emile