Romeo Dallaire yasuye igisirikari cy’u Rwanda

  • admin
  • 13/05/2016
  • Hashize 8 years

Romeo Dallaire yasuye igisirikari cy’u Rwanda, agirana ibiganiro na

Gen James Kabarebe ndetse na Gen Patrick Nyamvumba

Lt Gen ( Rtd) Romeo Dallaire wayoboraga ingabo za Loni zari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi(MINUAR), yakiriwe na Minisitiri w’ingabo Gen

JamesKabarere, baganira ku bibazo bikigarara ku Isi aho abana mu gisirikare.

Lt Gen ( Rtd) Romeo Dallaire kandi akaba agenzwa n’ukoumuryango yatangije ugamije kurwanya ikoreshwary’abana mu bihe by’intambara, (Dallaire InitiativeOrganisation) no gusinyana amasezerano n’igisirikarecy’u Rwanda (RDF).Yakiriwe na Minisitiri w’ingabo Gen James Kabarere n’Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda Gen PatrickNyamvumba ku cyicaro gikuru cy’ingabo z’Igihugu. Uyu muryango wa Gen Dallaire utegamiye kuri leta,uharanira ko abana bashyirwa mu gisirikare bagomba kugabanuka, ndetse n’ikoreshwa ryabo mu gihe cy’imirwano rikarwanywa. Lt Gen Dallaire akaba kandi yari aherekejwe n’umuyoboziw’uyu muryango Dr Shelly Whitman.Dallaire yagize ati “Impamvu nyamukuru yatumyeduhitamo gufatanya na RDF nk’umufatanyabikorwa wa mbere, ni uko ifite ingabo zikora kinyamwuga ku ruhandompuzamahanga, by’umwihariko mu kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi.”

Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda Gen James Kabarere,yashimiye cyane Gen Dallaire kubera uyu mushinga yatangije. Yijeje kandi uyu muyobozi ko ingabo z’u Rwanda (RDF)ziyemeje kuzakomeza ubufatanye n’uyu muryango we kugira ngo uzagere ku byo wiyemeje. Gen Kabarere yavuze ko kurinda no kurwanya ko abanabakoreshwa mu mirwano biri mu mahame y’igisirikare cy’u Rwanda, ndetse no kurwanya abasivile bakoreshwamu bihe by’intambara. Gen Dallaire azwiho kuba ubwo yari mu Rwanda mu gihecya Jenoside yakorewe Abatutsi, yarasabye ko Loni yamwongerera abasirikare kubera Jenoside yabonaga ikorwa. Ariko izo ngabo ntiyazihawe.

Yanditswe na Ubwanditsi/muhabura.rw

  • admin
  • 13/05/2016
  • Hashize 8 years