Romelu Lukaku yakuyeho agahigo kari gafitwe n’umutoza we Marc Wilmots

  • admin
  • 20/06/2016
  • Hashize 8 years

Romelu Lukaku yatsinze ibitego bibiri muri bitatu ikipe y’Igihugu y’Ububiligi yatsinze Irlendi aka kakaba ari agahigo yakuyeho kari gafitwe n’umutoza we u ikipe y’igihugu Marc Wilmots.. byari biherutse mu mwaka w’ 1998 ko umukinnyi w’ikipe y’igihugu ayitsindira ibitego bibiri mu irushanwa iryo ari ryo ryose ryo kurwego nkuru. Uwari uherutse ku bikora ni Wilmot sari nawe uru gutoza iyi kipe muri EURO.

Nyuma yo gutsindwa umukino wa mbere n’ubutaliyani ibitego 2-0, ikipe y’igihugu y’Ububiligi kuri uyu wa18 niho yacecekesheje abayivugaga ho ubushobozi bucye. Mu mukino wari uwa kabiri mu itsinda. Ikipe y’Ububiligi yerekanye ari iya kabiri ku isi maze itsinda Irelendi ibitego 3-0 ku kibuga cya Bordeaux.Marc Wilmots umutoza w’ikipe y’igihugu y’ububiligi n’abasore be bari batangiye kwibazwaho numa gutakaza umukino wabo wa mbere batsinzwemo n’ubutaliyani 2-0, Gusa kuri ubu umutekano ni wose kuko basa nk’abari munzira berekeza muri 1/8. Basigaje umukino umwe bazakinamo na Sweden ya Zlatan Iblahimovic. Romelu Lukaku yarigaragaje cyane muri uyu mukino. Uyu musore yatsinze ibitego bibiri muri bitatu batsinze. Ni agahigo yakuyeho kari gafitwe n’umutoza we u ikipe y’igihugu Marc Wilmots.. byari biherutse mu mwaka w’ 1998 ko umukinnyi w’ikipe y’igihugu ayitsindira ibitego bibiri mu irushanwa iryo ari ryo ryose ryo kurwego nkuru. Uwari uherutse ku bikora ni Wilmot sari nawe uri gutoza iyi kipe muri EURO. Twabibutsa ko uyu Marc Wilmots yakiniye iyi kipe mbere yo kuyitoza akaba yarambaraga numero 7 mu mugongo.
Marc Wilmots wakiniye ikipe y’Igihugu y’Ububili akayibera n’umutoza

Uyu musore usanzwe akiniraikipe ya Everton mu gihugu cy’Ubwongereza arifuzwa n’amakipe hafi ya yose akomeye. Ku isonga hari ikipe ya Chelsea ari nayo yahozemo mbere yo kwirukanwa na Jose Mourihno akamutanga muri Everton. Kuri we ngo ni ikimenyetso cy’uko umusaruro uhari. Ati “ ibi byari abyarakozwe n’umutoza wange Wilmots muri 1998 abitsinda Mexico, na nge mbitsinze irilande, ni ibyishimo.” Byari ibyishimo byinshi kuk uyu musore w’imyaka 23 yaje no kurira ubwo yishimira igitego cye cya kabiri hamwe na murumuna we bakinana muri iyi kipe y’Ububiligi yitwa “amashitani atukura”Marc Wilmots





Yanditswe na Rukundo Xaver/Muhabura.rw

  • admin
  • 20/06/2016
  • Hashize 8 years