RNC ni umutwe udafite ibitekerezo bya politiki bifatika – DR Sezibera Richard

  • admin
  • 05/03/2019
  • Hashize 5 years
Image

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi wa Guverinoma Amb Dr Richard Sezibera aravuga ko umutwe u Rwanda leta y’u Rwanda uzwi nka RNC uri mu marembera kuko ari umutwe udafite ibikerezo bya politike bifatika.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyamaze amasaha hafi abiri, Minisitiri Sezibera yasubije umunyamakuru ko RNC atari ikibazo mu bihangayikishije u Rwanda kuri ubu.

Yagize ati “RNC iri mu marembera. Ni umutwe udafite ibitekerezo bya politiki bifatika ushingiyeho.

Minisitiri Sezibera, yavuze ko ikibazo cy’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bafite imigambi yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda bakorera muri Uganda bibumbiye mu mutwe RNC wa Kayumba Nyamaswa, ari kimwe mu bibazo bitatu u Rwanda rufitanye na Uganda.

Avuga ko abayobozi ba RNC basize bakoze ibyaha mu Rwanda ndetse bashyiriweho impapuro zo kubata muri yombi.

Ikindi kibazo kiriho ngo ni uko hari agatsiko ka RNC kari muri Uganda kagenda kagahimba ibihuha by’ibyo bita ngo ’ibirimo kubera muri Uganda’ bakoherereza RNC muri Afurika y’Epfo na yo igahamagara Uganda iyibwira ngo mufunge kanaka na kanaka.

ibindi bibazo biriri muri bitatu bibangamiye umubano w’u Rwanda na Uganda, harimo icy’Abanyarwanda bafatwa bagafungwa, bagakorerwa iyicarubozo nta mpamvu, ku buryo nta muryango cyangwa abahagarariye u Rwanda bashobora kubasura, ibi bikaba byaratangiye mu 2017.

Ikindi kibazo ngo n’icy’ibicuruzwa by’Abanyarwanda bifatirwa na Uganda nta mpamvu kdi nta bisobanuro babihereye u Rwanda.

Yagize ati “Ibyo byose tumaze imyaka ibiri tubiganira na Uganda ariko kugeza ubu nta gisubizo.

Chief editor /MUHABURA.RW

  • admin
  • 05/03/2019
  • Hashize 5 years