Rihanna yasubukuye igitaramo cye mu bufaransa -“Reba amashusho”

  • admin
  • 21/07/2016
  • Hashize 8 years
Image

Umuhanzikazi Rihanna yakoze igitaramo yari yasubitse mu cyumweru gishize ku bw’igitero cyagabwe n’abiyahuzi baroshye ikamyo mu baturage bizihizaga ubwigenge bw’u Bufaransa hagapfamo abagera kuri 84.

Rihanna yaririmbiye abafana babarirwa mu bihumbi 60 mu Bufaransa, igitaramo cyabereye ahitwa Parc Olympique Lyonnais mu Mujyi wa Lyon. Ni mu rwego rwo gusubukura urugendo rw’ibitaramo byaburijwemo n’abiyahuzi mu cyumweru gishize kubera ibitero bagabye i Nice. Mu gitaramo yakoze mu ijoro ryo kuwa Kabiri tariki ya 19 Nyakanga 2016, Rihanna yavuze ko afite intimba ku mutima ku bw’imiryango itabarika yasigaye mu gahinda nyuma y’igitero cyagabwe i Nice.

Ageze mu gitaramo hagati yasabye abafana umunota wo guceceka bakunamira abitabye Imana, abakomeretse n’imiryango yashavujwe n’abiyahuzi. Mbere yo kuririmba iyitwa ‘Diamonds’, yavuze ko ayituye abapfuye ndetse ko azabahoza ku mutima iteka. Yagize ati “Nifuzaga ko iri joro naryishimanamo n’abafana banjye i Nice. Iyi ndirimbo igiye gukurikiraho nyituye abantu b’i Nice. Nyituye abantu bagize ibibazo, abahungabanye n’imiryango yabo.” Yongeraho ati “Ndabasabye mumfashe tumurikire iyi nyubako.” Abafana bose bacanye telefone zigendanwa muri stade haka urumuri rw’uruvange rw’amatara afite amabara agize ibendera ry’u Bufaransa, umutuku, umweru n’ubururu.

Ikinyamakuru People gitangaza ako Rihanna agisaba abafana kumufasha kunamira abitabye Imana, abenshi bahise baririmba indirimbo “La Marseillaise,” yubahiriza igihugu cy’u Bufaransa. Iki gitero cyagabwe mu ijoro ryo kuri uyu wa 14 Nyakanga 2016, mu Mujyi wa Nice mu gace kazwi nka Promenade des Anglais umugizi wa nabi yayoboye ikamyo mu mbaga yari yitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka 227 ishize u Bufaransa bwigenze. Icyo gihe Rihanna yari muri aka gace igitero cyabereyemo gusa ubwo abantu bapfaga we yari yagiye gufata ifunguro rya nimugoroba muri restaurant yitwa Michelangelo.

Yanditswe na Editor 1/Muhabura.rw

  • admin
  • 21/07/2016
  • Hashize 8 years