Rick Hilton,wahoze ari umukunzi wa Niyonizera Judithe yatangiye gushyira hanze amwe mu mafoto y’uyu mukobwa yambaye ubusa.

  • admin
  • 17/10/2017
  • Hashize 7 years
Image

Umugabo w’imyaka 60 Rick Hilton wibera muri Canada ,avuga ko uwahoze ari umukunzi we Niyonizera Judithe, banabanye mugihe kirenga imyaka 2 muri Canada, akomeje kwerekana ubugome yakorewe na Judithe biteguraga kuba bakora ubukwe,hanyuma akaza kurushinga na Safi wo mu itsinda rya urban boys ryo mu Rwanda.

Rick Hilton, amaze kumenya ko uwo yitaga umugore we yakoze ubukwe n’undi mugabo wo mu Rwanda, uyu muzungu nawe yahise yifuza gutangaza ukuri kubijyanye n’uyu mugore bamutwaye ndetse agaragaza uburyo yamuhemukiye akamutwara amafaranga menshi amubeshya ko bazabana.

Mu butumwa yanditse yagize ati: “Mu myaka ibiri tumaranye, Judith hari ibintu byiza yankoreye ariko nanjye namukoreye ibirenze”.

Uyu muzungu akomeza agira ati:”yarambwiye ngo ibyacu ntibyari urukundo, mubabarire ubwo narabyitiranyije kuko hano muri Canada, iyo abantu babiri bakundana, babana, baryamana nk’umugabo n’umugore, basangira byose, twe tubyita ko bari mu rukundo, nkeneye icyabinkuramo, nkava muri ibi byiyumviro byenda kunyica, birimo kunyica mpagaze,nkeneye kuzanzamuka nkita ku muryango wanjye no ku buzima bwanjye,amafaranga namugurije kugeza ubu ni umwenda utarishyurwa, ariko ndimo gukora ibishoboka byose ngo bazabyishyure, we na Safi nzakora ibishoboka byose ibi bankoreye bazabyishyura”.

Ikinyamakuru ibyamamare.com kivuga ko Rick Hilton ahamya ko inshuro yanyuma aheruka mu buriri we na Judithe ari tariki 22/08/2017, ibyumweru bicye mbere y’ubukwe bwe na Safi. Avugako Nta kintu yamubwiye, ahubwo bucyeye (23/08) yamwandikiye ubutumwa ko agiye muri Africa ko bazabonana agarutse, ntiyamusezeye nta na kimwe yigeze amubwira niba bakiri kumwe cyangwa se batandukanye.

Avuga ko afite ubutumwa bunyuranye bugaragaza uburyo Judithe yagiye amubeshya akanamwambura, ngo yagiye amuha amafranga menshi arenga ibihumbi 10 000$ kubera kumwizera,ibi bikaba bikomeje gutuma uyu muzungu ashyira hamwe amafoto agaragaza ubuzima bw’ibanga yagiye agirana n’uyu mukobwa.

Yaba Safi,warongoye Judith,yaba uyu Judith uvugwaho ubuhemu kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru twagerageje kubavugisha ariko nan’ubu ntibiradukundira.

Twabibutsa ko ubukwe bwa Safi na Judith bwabaye taliki 1 Ukwakira 2017,aho aba bombi bambikanye iy’urudashira.









Ni inkuru yanditswe na Anaclet NTIRUSHWA

  • admin
  • 17/10/2017
  • Hashize 7 years