RIB yeretse itangazamakuru abantu bacyekwaho kwiba imodoka z’abaturage

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 17/09/2024
  • Hashize 2 days
Image

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rweretse itangazamakuru abantu 6 bacyekwaho kwiba imodoka z’abaturage bakoresheje amayeri atandukanye.

Aba bantu berekekanywe kuri uyu wa Kabiri, RIB, igaragaza ko bakoreshaga amayeri yo gukodesha imodoka nyuma bakaziba abo bazikodesheje cyangwa bagakoresha ibyangombwa by’ibibimbano by’imodoka ndetse bakanahimba amasezerano y’ubukode ya nyir’imodoka bityo bakazigurisha.

RIB kandi yasanze aba bacyekwa ngo barahimbaga indangamuntu ndetse bagahindura amazina biyita ku byangombwa, ikindi kandi ngo bagiye banahimba ibyangombwa by’imodoka birimo carte jaune n’ibindi.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, yasabye abafite ibikorwa by’ubushabitsi bwo gukodesha imodoka, kujya bashishoza igihe cyose bagiye gukodesha imodoka kuko ngo zishobora kwibwa.

Uretse kwibwa ariko ngo zishobora gukoreshwa ibindi byaha binyuranyije n’amategeko ndetse n’abagura imodoka bakwiye gushishoza by’umwihariko kuko ngo abakora ubujura bw’imodoka bahimba ibyangombwa bityo bakaba basabwa gushishoza byisumbuyeho mbere yo kugura ikinyabiziga.

Imodoka enye ziri mu zo bafatanywe zafatiwe mu Turere twa Nyamagabe, Kayonza na Gicumbi.

Abafashwe bakurikiranyweho ibyaha birimo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi, gukoresha ibyangombwa bihimbano no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Aba bagabo batandatu bafashwe bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB, i Nyamirambo na Nyarugenge.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 17/09/2024
  • Hashize 2 days