RIB yataye muri yombi Rachid nyuma y’igihe kitari gito ahawe imbabazi

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 28/10/2021
  • Hashize 2 years
Image

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rumaze gutangaza ko rwafunze Hakuzimana Abdou Rashid ukurikiranweho ibyaha byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

RIB itangaza ko hiyongeraho n’icyaha cyo gukurura amacakubiri mu Banyarwanda.

Kugeza ubu Rachid afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje nkuko byatangajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.

Ruvuga kandi ko rurimo gutuganya dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha nk’uko amategeko abiteganya.

RIB yagize ati “Itegeko Nshinga ry’u Rwanda riha buri munyarwanda uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, ariko ntawe ufite uburenganzira bwo kubyitwaza ngo abibe amacakubiri mu banyarwanda cyangwa akora ibindi byaha bihanwa n’amategeko”.

Rachid Hakuzimana atawe muri yombi nyuma y’igihe kitari gito ahawe imbabazi na Perezida Paul Kagame, nyuma yo gufungwa imyaka 8 kubera ibyaha birimo ibyo gukurura amacakubiri mu banyarwanda, guteza imvururu, n’ibindi.

Abamaze iminsi bakurikirana ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane mu nkuru zikwirakwiza zikanahembera ingengabitekerezo ya Jenoside, bamaze iminsi babona ibikwirakwizwa n’umugabo witwa Hakuzimana Abdul Rashid bakibaza impamvu inzego zishinzwe umutekano zitamukurikirana.

Imbugankoranyambaga zabaye umuyoboro wo gukwirakwiza amakuru mu gihe cya vuba ariko n’abanyabyaha nabo barazitabiriye ntibasigara inyuma. Izina Hakuzimana Abdul Rashid ntabwo ari rishya mu nzego z’umutekano n’ubutabera

Hakuzimana Abdul Rashid ni mwene Nzariturande Jean Bosco na Nyiraherekeza Agnes wavutse muri 1968 mu cyahoze ari Komini ya Kinigi ubu ni mu Karere ka Musanze Intara y’Amajyaruguru. Yashinze umurongo kuri Youtube witwa Rashid TV akwirakwizaho ibihuha n’ingengabitekerezo ya Jenoside.


Abantu benshi bavuga ko ibiganiro bya Rashid, usanga byiganjemo gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha ubuyobozi abaturage, gushyigikira abahamijwe cyangwa abakurikiranwaho n’icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi nka Agathe Kanziga, anasaba ko abajenosideri bose bafunzwe kuva muri 1994 kugeza muri 2000 bafungurwa, ndetse no gushyigikira cyangwa guha ishingiro imitwe y’iterabwoba n’abayobozi bayo nka Rusesabagina na FLN. Ibi byose kandi bihanwa n’amategeko y’u Rwanda.

Rashid ntabwo ari mushya mu byaha, mu mwaka wa 2006 yakoze ibyaha bitandukanye ariko tariki ya 25 Mata 2006 yaranzwe n’ibikorwa byo kuvutsa igihugu umudendezo yandikira inzego zinyuranye ndetse akanamenyesha abantu bose ko Leta y’u Rwanda yica abantu bayo kandi ikabavana mu mazu yabo ibyaha biteganywa kandi bigahanishwa ingingo ya 166 CPLII

Yaje gutabwa muri yombi ubushinjacyaha bugaragaza ko ibyaha Rashid akurikiranzweho yabikoze tariki ya 25 Mata 2006 ndetse na mbere yaho akatirwa igifungo cy’imyaka umunani. Mu byaha yaregwaga ni urwandiko yakwirakwizaga ashaka kugaragaza ko ashaka kunga Perezida Kagame na Pasiteri Bizimungu aho yashakaga kwangisha abaturage ubutegetsi bwariho yiyita umunyapolitiki wigenga. Yagize ati “Perezida Kagame yakumva ibibazo bya Pasiteri Bizimungu nawe agiye aho ari (muri Gereza)”

Tariki ya 25 Nzeli 2005, Rashid yanditse inkuru ndende ishaka kugumura urubyiruko ngo rwigaragambye iyo nyandiko ayishyira ibitangazamakuru mpuzamahanga ndetse ayikwirakwiza mu bantu aho yavuze ko Leta iyobowe na FPR Inkotanyi irimo gusenya igihugu ibaganisha mu yindi Jenoside. Rashid kandi yavuzeko Pasiteri Bizimungu yafunzwe azira icyaha kimwe cyo kuba Umuhutu.

Mugihe muri 2006 Rashid yakwirakwizaga ibitekerezo bye by’ingengabitekerezo ya Jenoside akoresheje impapuro ubu arabikora binyuze ku mbuga nkoranyambaga.


Rashid kandi ageze muri Gereza yarangwaga n’imyitwarire idahwitse dore ko atavuga rumwe n’abayisiramu bagenzi be, akavuga ko we ari umusuniti. No muri Gereza bahoraga bamuhindagura kuko aho yageraga hose yabibaga amacakubiri.

Rashid avuga ko ari mu bashinze ishyaka PDI-Parti Démocratique Islamique, ariko akaba yari no mubatanga amakuru mu nzego z’ubutasi za Habyarimana. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yakoze muri LDGL naho mu matora ya Perezida wa Repubulika ya 2003 yari umusangiza w’amagambo wa Faustin Twagiramungu wiyamamarizaga kuba Perezida wa Repubulika.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 28/10/2021
  • Hashize 2 years