RIB yafunze umukozi wa rtda ukurikiranyweho kwaka no kwakira ruswa

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 20/10/2020
  • Hashize 4 years
Image

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Nzeyimana Eddy Palatin, umukozi mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA) ukurikiranyweho kwaka no kwakira ruswa mu mirimo yari ashinzwe yo kugenzura imirimo y’ubwubatsi bw’imihanda.

Urwego RIB rwaboneyeho no gushimira abatanze amakuru kugira ngo ukekwa afatwe kandi rwongera kwibutsa abaturarwanda ko ruswa ari icyaha kidasaza kandi kidashobora kwihanganirwa mu Rwanda.

Ukekwa ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyarugunga mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha

Nsengumuremyi Denis Fabrice

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 20/10/2020
  • Hashize 4 years