RIB iburira abakoresha imbuga nkoranyambaga kwirinda kwibasira abandi bitwaje uburenganzira

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 05/09/2024
  • Hashize 2 weeks
Image

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB ruravuga ko kuva muri 2019 kugeza ubu rumaze kwakira no gukurikirana ibirego 136 birimo abagera ku 113 barezwe icyaha cyo kubuza abantu amahwemo hakoreshejwe mudasobwa cyangwa uruhererekane rwazo.

Hari abakoresha imbuga nkoranyambaga barimo n’abibasiwe basaba inzego z’ubutabera gushyira imbaraga mu gukurikirana abazikoresha batukana bakanakoresha amagambo asebanya.

Nsanga Sylivie umwe mu Banyarwandakazi bazwiho gukoresha kenshi imbuga nkoranyambaga cyane cyane X yahoze ari Twitter, aherutse kwibasirwa aratukwa ndetse anabwirwa amagambo amukomeretsa na bamwe mu bamukurikira kuri urwo rubuga.

Sylivie avuga ko hakwiye kongerwa ubukangurambaga mu kwigisha uko umuntu akwiye kwitwara mu gukoresha imbuga nkoranyambaga atibasiye abandi, ariko bikanagendana no guhana abinangira.

Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB ruvuga ko mu myaka 5 ishize rumaze kwakira no gukurikirana ibirego 136 birimo abagera ku 113 barezwe icyaha cyo kubuza abantu amahwemo hakoreshejwe mudasobwa cyangwa uruhererekane rwazo.

Dr.Murangira Thierry, Umuvugizi wa RIB asobanura ko uru rwego rutemerewe kwibwiriza gukurikirana icyo cyaha keretse igihe uwagikorewe yaba atanze ikirego .

RIB iburira abakoresha imbuga nkoranyambaga kwirinda kwibasira abandi bitwaje uburenganzira mu gutanga ibitekerezo kuko kuzikoresha nabi bigize icyaha.

Icyaha cyo kubuza abantu amahwemo hakoreshejwe mudasobwa cyangwa uruhererekane rwazo, kibarirwa mu byaha mbonezamubano, ugihamijwe ahanishwa igifungo kiri

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 05/09/2024
  • Hashize 2 weeks