RGB na TI-Rwanda ntibemeranya uburyo itangazamakuru ryigenga ryafashwa

  • admin
  • 30/09/2015
  • Hashize 9 years
Image

Ubushakashatsi Umuryango Ushinzwe kurwanya Ruswa mu Rwanda “TI-Rwanda” washyize ahagaragara kuri uyu wa 30 Nzeri , bwagaragaje ikigero ruswa mu itangazamakuru ry’u Rwanda ihagazeho.

Uyu muryango uravuga ko ruswa mu itangazamakuru ry’u Rwanda iteye inkeke. TI-Rwanda uravuga abanyamakuru babajijwe uko ruswa ihagaze, 66.50% bavuze ko ruswa mu itangazamakuru ihari. Iyi raporo ya TI-Rwanda kandi irerekana ko ruswa ishingiye ku gitsinda ingana na 43.90% mu bitangamakuru. Muri rusange, ibitangazamakuru byandika ku mpapuro (Print media) nibyo biza imbere mu kugaragaramo ruswa (49.9%), amaradiyo afite 19.8%, ibinyamakuru byandika kuri interineti (Online) bifite 20.9% naho Televisiyo zikagira 19.8%. Ingabire Marie Immaculee uyobora TI-Rwanda, avuga ko mu gihe itangazamakuru ry’u Rwanda rikigararamo ruswa, kugira ngo iki gihugu kizarwanye ruswa ijana ku ijana bigoranye.

Agira ati “Icyo dusaba ni uko leta ireka gukomeza kureba amafaranga atangwa n’abaterankunga (UNDP) mu itangazamakuru gusa, ahubwo nayo ijye mu rwego rwo gushyira mu ngengo y’igihugu agenerwa itangazamakuru kugira ngo ryiyubake.” “Ntabwo mvuga ngo ayo amafaranga acishwe gusa mu bigo nka MHC cyangwa muri RMC, ahubwo bafate amafaranga ahabwe igitangazamakuru nacyo kigire ubushobozi, bityo ruswa mu Rwanda ihashywe burundu.”



Madame Ingabire Marie Immaculee Umuyobozi wa TI Rwanda

Nubwo Ingabire avuga ko hari amafaranga Leta ikwiye guha ibitangazamakuru, umuyobozi wa RGB, Prof Shyaka Anastaze, we avuga ko ngo uwavuga ko ruswa igaragara mu itangazamakuru ari ukubera abanyamakuru bahembwa amafaranga make, ibyo ngo ntaho byaba bihuriye. Yagize ati “Hari ahantu ruswa ihuriye no kuvuga ngo umuntu ahembwa amafanga make? Ruswa ni icyaha gihanwa n’amategeko, ubwo se udakorera na mba we yajya yaka ruswa ingana gute? Ubwo tugiye gusobanura ko mu itangazamakuru harimo ruswa kubera amafaranga make ntabwo rwose byaba aribyo.”

Gusa n’ubwo hirinzwe gutangazwa amafaranga leta itanga mu bigo bifasha itangazamakuru kwiyubaka (RMC na MHC), gusa yavuze ko ayo mafaranga ahari kandi ngo ni menshi. Gusa umuryango TI-Rwanda wo uravuga ko ayo mafaranga RGB ivuga ko iha ibyo bigo, ngo ntakwiye gutangwa mu bigo bifasha itangazamakuru gusa, ahubwo akwiye kujya ahabwa ibitangazamakuru ubwabyo.


Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 30/09/2015
  • Hashize 9 years