Rev.Dr. Rutayisire yavuze ukuntu abajenosideri babanje gutinya kuyikora nyuma bayikora nk’abahiga inkware

  • admin
  • 26/05/2018
  • Hashize 6 years
Image

Rev.Dr.Canoni Antoine Rutayisire nk’umwe mu nararibonye mu mateka ndetse no mubiganira by’ubumwe n’ubwiyunge yavuze ukuntu mu bukangurambaga bakora yigeze kubaza umwe mu bakoze Jenoside uko babyumvaga mu gihe bayikoraga amubwira ko byabanje kubatera ubwo nyuma bakabikora nk’umukino ndetse avuga ukuntu bamwe bari mu magereza bicuza ku byo bakoze bashutswe n’abayobozi ariko bakaba barigendeye mu gihe bo baheze muri gereza kubera ingaruka z’icyaha cya Jenoside bashowemo n’abo bayobozi.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Gicurasi mu kiganiro yasangije abari bitabiriye igikorwa cyo kwibuka kunshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi 1994, abari abakozi n’abanyeshuri b’ikigo cy’amashuri cya Groupe Scolaire Remera Protestant ndetse n’abakirisito basengeraga muri EAR Paruwase ya Remera bishwe muri Jenoside.

Rev.Dr.Canoni Antoine Rutayisire yavuze ukuntu yabajije umwe mu bajenosideri uko yiyumvaga mu gihe bakoraga Jenoside amubwira ko bwa mbere batangira kuyikora byabanje kubatera ubwo ariko nyuma bahita batinyuka bayikora nta bwoba ahubwo babifata nk’umukino.

Yagize ati”Nabajije umwe mubayikoze nti,ese buriya mwumvaga mumeze mute? Arambwira ati njye nkibitangira numvaga biteye ubwoba ati maze kwica babiri,uwagatatu numvaga ari nko kwica inkware.Ati rwose nkumva ari nk’ibintu bimeze nk’umukino.barabikora ariko ingaruka zibazaho”.

Rev.Dr.Canoni Antoine Rutayisire uburyo bari mu bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge hari abanyururu bicuza aho bavuga ko abayobozi mu gihe cya Jenoside babeshye bagakora Jenoside none ubu bamwe bari muri gereza ku buryo nanubu bakirimo mu gihe ababashutse bigendeye n’ubwo Atari bose.

Yagize ati”Umutwa umwe yri afunzwe yaravuze ati umwana w’umuhutu yaratubeshye,ati turamukurikira ati none turafunzwe we yarigendeye.Ariko ibyo yavugaga byari ukuri kuko abayobozi babeshye abaturage barangije barigendera umuturage asigara ari muri gereza n’ubu bamwe baracyarimo abandi barigendeye.Ariko nabo[abayobozi]hari abataragiye,hari abafungiwe muri Arusha n’ahandi”.

Yungamo avuga ukuntu hari abumva ko abafungiwe arusha ngo bafunze neza ariko yashimangiye ko aho kugira ngo umuntu yishimire gufungwa areba tereviziyo byarutwa no kwikorera akazi k’ubuyede ndetse avuga ko n’abakoze Jenoside byabagizeho ingaruka.

Rev.Dr Rutayisire yagize ati“ N’ubwo bajya bababwira ngo ariko bafunze neza!reka mbabwire aho kugira ngo mfungwe nka Bagosora nkajya ndeba tereviziyo nicaye muri gereza,nanjya nigendera mu mihanda ya Kigali nkakora akazi k’ubuyedi ariko ndi free (nigenga) mfite umudendezo.Nta muntu numwe byagiriye umumaro,byadutwaye abantu ariko n’ababikoze bibagiraho ingaruka.niyo mpavu bibiriya ivuga ngo mujye mwibuka kugira ngo mwere kongere gukora ibibagiraho ingaruka mbi.Twibuke kugirango tube beza.”

Rev.Dr Rutayisire yashimangiye ko burya kwibuka ari ukugira ngo abantu bashime,aho bibuka abari abana bitanze bagatuma u Rwanda rwongera kuzuka.

Ati”Twibuka kugira ngo dushime.Dushime abantu bari abana b’imyaka 16,17,20 bariya bantu bagenda ngo ni b’afande, abenshi bari abana b’imyaka 20,21,kiriya gihe,baritanga bamwe barapfa abandi barakomereka igihugu kirakira.N’ikitegererezo badusigiye”.

Asoza agira inama urubyiruko rw’abanyeshuri rutishwe na Jenoside ahubwo rukaba rugiye kwicwa n’ibiyobyabwenge ndetse n’ubusambanyi ko atari byiza ahubwo bakwiye guhaguruka bakabirwanya nk’uko abari abana muri kiriya gihe bahagurutse bakarwanya Jenoside yishe Abanyarwanda.Ababwira ko igituma bibuka ari ukugira ngo Abanyarwanda bere kongera gupfa bishwe n’icyo aricyo cyose ahubwo bagire uruhare mu ku kibuza.

Habanje hakorwa urugendo rwo kwibuka rwakozwe n’abanyeshuri ba GS Remera Protestant

Dr. Rutayisire yavuze ukuntu abajenosideri babanje gutinya kuyikora nyuma bayikora nk’abahiga inkware

IBYO DUKORA


Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 26/05/2018
  • Hashize 6 years