Reba umugore wahawe igihembo cyo kuba muremure ku isi[REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 01/04/2018
  • Hashize 6 years

Ekaterina Lisina ni Umurusiyakazi yanditse amateka y’umugore waciye agahigo ko kuba ari we muremure ku isi.Lisina w’imyaka 29 yanditswe mu gitabo gishyirwamo abantu baciye agahigo ku isi yose “Guinness Worlds Records” nk’umugore muremure ku isi hose kuri ubu apima m 2.06 naho amaguru ye ni sentimetero 132,ibiro ni 90kg akaba yari n’umukinnyi wa basketball mu ikipe ya Dynamo Kursk guhera 2011 kugeza 2014.

Uyu aje asimbura kuri uyu mwanya umugore wo muri Clifornia witwa Amazon Eve wari usanzwe afite aka gahigo ku mugore muremure kurusha abandi ku isi aho yari afite uburebure bwa m 2.03 .

Mu kiganiro yatanze avuga kuba yegukanye iyi nsinzi yatangaje ko kuba umuntu muremure ku isi byari bimwe mu nzozi ze.

katerina Lisina yagize ati “ Mu by’ukuri nashakaga kwandikwa mu gitabo cy’abaciye agahigo nk’umunyamideri wa mbere mureremure.”

Yakomeje agira ati “Ikindi kandi mfite amahirwe yo guhembwa nk’umuntu ufite amaguru maremare ku isi.”

Yatangiye kumva ashaka kuzaba umunyamideri afite imyaka 16 kandi akaba afite impano ikomeye mu mukino wa basikete ( Basketball).

Magingo aya Ekaterina Lisina afite uburebure bungana na 2.06m,uburebure bw’amaguru ye ni m 132 mu gihe ikirenge yambara ibice 47 afite ibiro 90 kg.









Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 01/04/2018
  • Hashize 6 years