Reba uko abakuru b’ibihugu benshi basesekaye ku kibuga cy’indege cya Kanombe bitabiriye inama ya AU[AMAFOTO]

  • admin
  • 21/03/2018
  • Hashize 6 years
Image

Umurwa mukuru w’u Rwanda Kigali wongeye guca agahigo mu kwakira abakuru b’ibihugu byinshi; kuva ku wa 19 Werurwe bitabiriye inama ikomeye ya AU yo ku wa 21 Werurwe 2018,Abenshi mu bakuru b’ibihugu bemeje kwitabira iyi nama ku ishyirwaho ry’amasezerano y’isoko rusange mu bihugu bya Afurika, ‘Continental Free Trade Area (CFTA)’ basesekaye i Kigali

Ingingo nyamukuru yayo ni uko yitezweho ishyirwaho ry’isoko rusange rizazamura ubucuruzi bukorwa hagati y’ibihugu bya Afurika buri kuri 16%, igipimo kiri hasi cyane ugereranyije na 60% bikorana n’u Burayi na 50% bikorana Aziya bityo ikizere cy’uko icyo kigero kizamuka kikaba gihari.

Guhera kuwa 19 Werurwe, haraye abakuru b’ibihugu barimo Perezida wa Niger Mamadou Issoufou uyoboye gahunda ya CFTA iri mu zubakiweho icyerekezo cya Afurika 2063; Perezida Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe; Perezida wa Repubulika ya Sahara, Brahim Ghali; Visi Perezida wa Côte d’Ivoire, Daniel Kablan Duncan, Visi Perezida akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Seychelles, Vincent Meriton.

Nyuma ya saa sita ku wa 20 Werurwe nibwo ikirere cy’u Rwanda cyacicikanagamo indege z’abakuru b’ibihugu, bakakiranwa urugwiro nk’umuco uturanga nk’abanyarwa ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali n’abayobozi bakuru b’u Rwanda batandukanye.

Kuri ubu abageze mu Rwanda ni Perezida w’Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa; Perezida wa Tchad Idriss Déby, Perezida w’Ibirwa bya Comores Azali Assoumani, Perezida wa Angola João Lourenço , Perezida wa Djibouti Ismaïl Omar Guelleh, Perezida wa Sudani Omar el-Béchir, Perezida wa Mauritanie Mohamed Ould Abdel Aziz, Perezida wa Mozambique Filipe Nyusi,Perezida wa Senegal Macky Sall,Perezida wa Gambie Adama Barrow, Perezida wa Gabon Ali Bongo Ondimba, Perezida wa Ghana Nana Akufo-Addo,Perezida wa Congo Brazzaville Denis Sassou-Nguesso.

Uretse ba Perezida, hanaje Minisitiri w’Intebe wa Guinée équatoriale, Ricardo Mangue Obama Nfubea; Minisitiri w’Intebe wa Algeria, Ahmed Ouyahia na Minisitiri w’Intebe wa Maroc, Saâdeddine El Othmani; Minisitiri w’Intebe wa Tanzania, Kassim Majaliwa; Ministiri w’Intebe wa Lesotho, Tom Thabane.

Iyi nama yemerejwe mu nama ya AU iheruka kubera i Addis Ababa muri Ethiopia muri Mutarama 2018. Abakuru b’ibihugu birenga 26 bemeje kuzayitabira, abandi bakohereza ababahagarariye ikaba yitezweho gusinyirwamo amasezerano y’isoko rusange rya Afurika yabanjirijwe n’izindi zitandukanye ziyitegura.


Perezida wa Tchad Idriss Déby ageze i Kigali yitabiriye inama ya AU

Perezida Adama Barrow wa Gambie ageze i Kanombe
Perezida Omar el-Béchir wa Sudani nawe yiyiziye nta ntumwa yohereje

Perezida Ismaïl Omar Guelleh wa Djibouti
Ali Bongo Ondimba wa Gabon asesekaye i Kanombe

Perezida Mohamed Ould Abdel Aziz wa Mauritanie

Denis Sassou-Nguesso wa Congo Brazzaville nawe yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu i Kigali

Perezida w’Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa ageze i Kigali
Perezida Macky Sall wa Senegal yakirwa ku kibuga cy’indege

Perezida Kagame yakiriye Perezida wa Repubulika ya Sahara, Brahim Ghali
Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique yakiranwe urugwiro

Minisitiri w’Intebe wa Algeria, Ahmed Ouyahia yakirwa

Ministiri w’Intebe wa Lesotho, Tom Thabane
Minisitiri w’Intebe wa Maroc, Saâdeddine El Othmani nawe yasesekaye i Kigali
Visi Perezida wa Côte d’Ivoire, Daniel Kablan Duncan, akigera i Kigali

Visi Perezida akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Seychelles, Vincent Meriton

Minisitiri w’Intebe wa Tanzania, Kassim Majaliwa ni we Perezida Magufuli yohereje mu nama ya AU

Minisitiri w’Intebe wa Guinée équatoriale, Francisco Pascual Obama Asue

Yanaditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 21/03/2018
  • Hashize 6 years