REBA AMAFOTO

  • admin
  • 03/02/2020
  • Hashize 4 years

Ibihugu by’u Rwanda na Uganda byahuriye muri Angora kuri iki cyumweru tariki 02 Gashyantare 2020 mu biganiro bigamije gushakira hamwe umuti w’ikibazo cy’umubano umaze iminsi utifashe neza hagati y’u Rwanda na Uganda.

Ibi biganiro bikaba byitabiriwe na Perezida w’Angola, João Laurenço yongeye hamwe na Perezida wa Repubulika w’u Rwanda, Paul Kagame, Yoweri Museveni wa Uganda na Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Perezida Museveni abinyujije ku rukuta rwe rwa Tweeter yashimiye Perezida wa Perezida w’Angola, João Laurenço ku ruhare amazegutera mugushakira amahoro ibihugu bigize akarere by’umwihariko u Rwanda na Uganda , Museveni yagize ati ” Ndashimira Perezida w’Angola, João Laurenço wongeye kuduhuza kandi nda mwizeza ko Ibyo Uganda yemeye kuruhande rwayo izabishyira mubikorwa “


Mu nama yaherukaga Perezida Kagame w’u Rwanda na Perezida Museveni wa Uganda bari bashyize umukono ku masezerano yo gukemura ibibazo bimaze iminsi bishyamiranyije u Rwanda na Uganda.

Imyanzuro itanu yafatiwemo igaruka ku kurekura abaturage ba buri gihugu bafunzwe ndetse no kubungabunga umutekano wabo mu gihe bari mu gihugu cy’igituranyi.

Umwanzuro wa mbere ugira uti “kurekura abaturage ba buri gihugu bafunzwe bagaragajwe ku rutonde rwahererekanyijwe ku bw’iyi mpamvu.”

Uwa kabiri uvuga ko “Impande zombi zikwiye kwitandukanya n’ibikorwa byose bishobora gutanga ishusho yo gufasha, guha ubufasha bw’amikoro, imyitozo no kwinjira mu gihugu cy’igituranyi kw’imitwe igamije kugihungabanyiriza umutekano.”

Ikindi ni uko impande zombi zikwiye gukomeza kurinda no kubaha uburenganzira bwa muntu bw’abaturage b’ikindi.

Umwanzuro wa kane uvuga ko Komite zashyizweho kugira ngo zige kuri iki kibazo, zakomeza ibikorwa zireba ibijyanye n’iyubahirizwa ry’iyi myanzuro.

Indi nama ihuriweho n’izi mpande uko ari enye, ni ukuvuga u Rwanda na Uganda n’abahuza izabera i Gatuna ku mupaka w’ibihugu byombi ku wa 21 Gashyantare 2020







Salongo Richard Muhabura.rw

  • admin
  • 03/02/2020
  • Hashize 4 years