REB yavuze ko Abo mu kiciro cya kane cy’Ubudehe ntaho bazahurira n’Inguzanyo ya Burse
- 02/06/2016
- Hashize 9 years
Raporo ku bijyanye n’ibyiciro bishya by’ubudehe yagaragaje ko Abanyarwanda hafi miliyoni n’igice bari mu cyiciro cya mbere, umubare munini ukaba mu cyiciro cya gatatu naho icya Kane kirimo abangana na 0.5% by’abatuye igihugu cyose.
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi (REB), cyashimangiye ko ibyiciro bishya by’ubudehe bizagenderwaho mu kwemeza abazahabwa inguzanyo ya buruse yo kwiga muri Kaminuza, kandi ko ababarizwa mu cyiciro cya kane batazatekerezwaho muri iyi gahunda. Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri iyi raporo, Umuyobozi wa REB, Gasana Janvier, yavuze ko ibyiciro by’ubudehe bizagenderwaho mu gutanga inguzanyo ya buruse icya kane kitarimo. Yagize ati “Dushingiye kuri ibi byiciro bishya by’ubudehe, abantu barebwa mu bashobora guhabwa inguzanyo ni kuva ku cyiciro cya mbere kugeza ku cya gatatu ni ukuvuga ko icyiciro cya kane kitarimo, ntabwo twirirwa tukireba mu bashobora guhabwa inguzanyo ya buruse kuko twumva ko abakirimo bishoboye bashobora kubona amafaranga yo kwiga nta kibazo.”
Akomeza avuga ko biriya byiciro bitatu ari kimwe mu bigenderwaho, byiyongera ku manota umunyeshuri yagize mu kizamini cya leta n’ibyo yasabye kwiga akabyemererwa na Kaminuza. REB isobanura ko kuba umunyeshuri yaragize amanota menshi bimuhesha amahirwe yo guhabwa inguzanyo ku kigero cya 4/10, kuba agiye kwiga ibintu bigezweho mu gihugu ni 4/10, hagasigara 2/10 ahabwa n’icyiciro cy’ubudehe aherereyemo. Abari mu cyiciro cya mbere baba bafite amahirwe angana na 2/2, mu cya kabiri 1.5/2 naho icya gatatu ni 1/10, ibi nabyo bigenderwaho hajyanishijwe n’ingengo y’imari ihari. Mu cyiciro cya mbere harimo ingo 376,192 zigizwe n’abantu 1,480,167. Ni ukuvuga ko ari 16% by’Abanyarwanda bose. Icyiciro cya kabiri cy’ubudehe kirimo ingo 703,461 zigizwe n’abantu 3,077,816 bangana na 29.8% by’Abanyarwanda bose. Icyiciro cya gatatu cy’ubudehe cyo kirimo ingo 1,267,171 zituwe n’Abanyarwanda 5,766,506 bangana na 53.7% by’Abanyarwanda bose, mu gihe icya kane kirimo ingo 11,664 zituwe n’Abanyarwanda 58,069, bahagarariye 0.5% by’abatuye igihugu cyose.
Imibare igaragaza ko mu Mujyi wa Kigali ariho hari abantu benshi bifashije kuko 57.6% by’abari mu cyiciro cya kane niho babarizwa. Ibi byiciro by’Ubudehe bizatangira kugenderwaho mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2016/2017 uzatangira muri Nyakanga 2016. Bizanagenderwa mu gutanga ubwisungane mu kwivuza, aho abo mu cyiciro cya mbere bazatangirirwa na leta ibihumbi bibiri ku muntu, icya kabiri na gatatu batange 3000 naho icya kane batange birindwi.
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw