REB Yahakanye yivuye inyuma amakuru amaze iminsi ahwihwiswa

  • admin
  • 05/02/2016
  • Hashize 8 years
Image

Hamaze iminsi havugwa ko abarimu bahawe amabwiriza na Minisiteri y’Uburezi ifatanije n’ikigo k’igihugu cy’Uburezi REB avuga ngo ntaww ugomba gusubiza abanyeshuli barenze 10% muri gahunda ya Promotion Automatique”, gusa Iki kigo cy’Uburezi mu Rwanda (REB) Cyahakanye cyane aya makuru ndetse ngo ntashingiro afite.

Umuyobozi w’ Ikigo cy’igihugu cy’uburezi (REB) bwana Gasana Janvier,, yahakanye yivuye inyuma ko nta gahunda yiswe “promotion auatomatique” ibaho mu Rwanda. Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, Gasana yagaragarijwe ko kwimura abanyeshuri mu gihiriri ari byo bidindije ireme ry’uburezi. Aha Gasana yahise agaragaza ko iki kintu kivuzwe kitabaho, agira ati “ promotion automatique ntibaho mu Rwanda ndetse nta n’itegeko riyishyiraho rihari, ibyo ni ibyo abantu bizaniye babibatiza batyo.”

Avuga ko ikiriho ari uko hari amabwiriza atangwa na Minisiteri y’Uburezi agaragaza abana bagomba kwimuka n’abadakwiye kwimuka, kubifataho umwanzuro bikaba ari igikorwa cy’abarezi bigisha umwana kuko ari bo baba bazi uko umwana akurikira, uko asubiza n’ubumenyi afite. Ati “Umwana ashobora kugira amanota make atari uko ari umuswa, ahubwo bikaba byaturuka ku kibazo yagize, cyaba icy’uburwayi, ibibazo mu muryango, n’ibindi, bikaba byashoboka ko umwarimu yiyemeza kwimura umwana atitaye ku manota yabonye, ahubwo agendeye ku byo amuziho, azi neza ko nubwo yakomeza yatsinda.” Umuyobozi mukuru wa REB yasabye ababyeyi guha umwanya abarimu bagakora ibyo bashinzwe kandi bigiye, bakareka kubabwiriza ibyo bakora kuko nta mwarimu wakwimura umunyeshuri azi neza ko adashoboye.

Gasana yanenze ababyeyi bajya gusabira abana babo gusibira, bavuga ko abana badashoboye, mu gihe umwarimu aba yabikoze afite impamvu ze kandi zumvikana kuko ari we uzi neza urugero umwana afite mu bumenyi bwo mu ishuri, kuko ari we uba umwigisha. Ati “Sinumva ukuntu umubyeyi ahangana n’umwarimu amwemeza ko umwana agomba gusibira, ibi umubyeyi abishingira ku ki?” Gusa nanone uyu muyobozi mukuru wa REB yemeza ko kuba umwarimu yasibiza abana barenze 10% cyaba ari ikibazo agomba gutangira ibisobanuro kuko byaba bigaragaza ko adakora inshingano ze uko bikwiye.

Gasana Janvier avuga kandi ko Kuba umwarimu yakwimura abana badashoboye nabyo byaba ari ikindi kibazo, ahubwo ndahamagarira abarimu kwigisha neza.


Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 05/02/2016
  • Hashize 8 years