RDC:Umusirikare ufite ipeti rya Lt.Col arashakishwa kubura hasi no hejuru

  • admin
  • 12/08/2016
  • Hashize 8 years

Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo umusirikare ufite ipeti rya rya Lt.Col arahigwa bukware nyuma yo gutoroka akekwaho kugurisha imbunda ku mitwe yitwara gisirikare ibarizwa ku butakwa bw’iki gihugu.

Radio Okapi itangaza ko uyu musirikare kuva ku wa Mbere tariki 8 Kanama,2016 nta muntu uzi ahantu ari nyuma y’uko ku cyumweru tariki 7 Kanama umugore we n’umwe mu basirikare bamurindaga n basanzwe mu mujyi wa Goma bafite intwaro z’ubwoko butandukanye.

Amakuru aturuka mu gipolisi avuga ko Lieutenant-colonel Georges EnguluLe ubwo yagendaga yagiye wenyine asize abarinzi be akagenda yitwaje igikoresho cy’itumanaho n’imbunda ye yo mu bwoko bwa revolver.

Amakuru atangazwa n’igisirikare cya Congo avuga ko Lieutenant-colonel Engulu yari mu bagize itsinda rikora iperereza ku igurishwa ry’intwaro ku mitwe yitwara gisirikare iri muri Walikale

.

Andi makuru akaba avuga ko umugore we ariwe wamuhuzaga n’iyi mitwe yagurishaga intwaro aho yabahaga intwaro bo bakamuha amabuye y’agaciro ndetse n’ibiti.

Ngo hakaba hakomeje ibikorwa byo gushakisha aho Lieutenant-colonel Georges Engulu yaba yihishe.

Umusirikare ufite ipeti rya rya Lt.Col arahigwa bukware

Yanditswe na Sarongo/Muhabura.rw

  • admin
  • 12/08/2016
  • Hashize 8 years