RDC:Umunyarwanda yafatanwe Telefoni 9 yari akuye mu Rwanda azishyiriye inyeshyamba

  • admin
  • 09/11/2019
  • Hashize 4 years

Abagabo batatu barimo umunyarwanda bafatiwe muri Teritwari ya Walungu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bashinjwa gukorana n’umutwe w’inyeshyamba zikomoka i Burundi wa RED-Tabara babasangana telefone ikenda zari zifitwe n’uwo munyarwanda.

Muri abo bagabo harimo abanye Congo babiri n’umunyarwanda umwe, bakaba bajyanwe n’umutwe wihariye w’igisirikare cya Congo (FARDC) i Kamanyola ku wa Kane tariki ya 8 Ugushyingo 2019, aho bahatiwe ibibazo.

Umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi kiri muri operasiyo izwi nka Sokola 2, capitaine Dieudonné Kasereka yemeje aya makuru avuga ko aba bagabo bafatanwe telefone ikenda zari zikuwe mu Rwanda.

Ati “Bafatanwe telefoni icyenda, umunyarwanda yari avuye kuzikusanya iwabo agomba kuzitanga mu barwanyi b’umutwe w’inyeshyamba za Red-Tabbara”.

Sosmedias/Burundi,dukesha iyi nkuru yatangaje ko igisirikare cya Congo cyatangiye iperereza kugira ngo kimenye abarimo gukorana bose n’umutwe wa RED-Tabara. Uko ari batatu bakaba bajyanwe gufungirwa i Bukavu.

RED-Tabara ni umwe mu mitwe y’inyeshyamba zirwanya Leta y’u Burundi ukaba urwanira mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni umwe wiyongera ku yindi mitwe y’inyeshyamba irwanya Leta ya Nkurunziza nka Forebu na FNL ya Aloys Nzabampema.

JPEG - 139 kb
RED-Tabara ni inyeshyamba zikomoka i Burundi nizo umugabo wafashwe yarashyiriye telephone

MUHABURA.RW

  • admin
  • 09/11/2019
  • Hashize 4 years