RDC:Nyuma ya General Kahimbi,undi ukora mu kurwanya iterabwoba yapfuye

  • admin
  • 03/03/2020
  • Hashize 4 years

Amakuru dukesha jeuneafrique aravuga ko kuri uyu wa mbere ariho inkuru y’urupfu rw’uwari ushinzwe kurwanya iterabwoba mu kigo cy’iperereza cya Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo Bwana Leo Lukaku yasanzwe yapfuye urupfu hataramenywa icyaruteye.

Bamwe mubakoranaga n’uyu muyobozi Leon Lukaku mu mpera z’ukwezi gushize kwa kabiri yari yahagaritse akazi ku mpamvu z’uburwayi bagahera aho bacyeka ko urupfu rwe rwaba rwatewe n’uburwayi nubwo bitaremezwa.

Uru rupfu ruje rukurikira urwa General Delphin Kahimbi wari umugaba mukuru w’ungirije w’ ingabo za Congo ushinzwe iperereza rya gisirikare.Urwo rupfu narwo rukomeje kutavugwaho rumwe kuko hataramenyekana icyaruteye.

Ni nyuma yaho igisirikare cya Congo n’ibiro by’Umukuru w’igihugu bitangaje ko hagiye gukorwa iperereza ku rupfu rw’uyu musirikare mukuru wabaye inshuti bya hafi n’uwari umukuru w’igihugu cya Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo Joseph Kabila .

Denis Fabrice Nsengumuremyi./MUHABURA.RW

  • admin
  • 03/03/2020
  • Hashize 4 years