RDC:Muri guverinoma nshya abavuye muri FCC ya Kabila nibo benshi kurusha abo muri CACH ya Perezida Tshisekedi

  • admin
  • 28/07/2019
  • Hashize 5 years

Muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, amashyaka ya politiki ashyigikiye Perezida Félix Tshisekedi ku ruhande rumwe n’uwo yasimbuye Joseph Kabila ku rundi ruhande yatangaje ko yageze ku masezerano yo gushyiraho guverinoma nshya.

Bamaze amezi atandatu mu mishyikirano kuri iki kibazo. Ariko ntibatangaje igihe guverinoma izagiraho.

Amashyaka yo ku ruhande rwa Kabili yibumbiye mu mutwe witwa Front commun pour le Congo, FCC. Umwe mu bari bayahagarariye mu mishyikirano, Me Jean-Baudouin Mayo, yatangarije ikigo ntaramakuru AFP cyo mu Bufaransa ko guverinoma nshya izaba igizwe n’abantu 65.

42 bazava muri FCC. Abandi 23 ni abo muri CACH, Cap pour le Changement, yo ku ruhande rwa Tshisekedi. Yasobanuye ko bagabanye gutyo bakurikije uko bahagarariwe mu nteko ishinga amategeko. FCC ya Kabila ni yo ifitemo ubwiganze busesuye.

Muri minisiteri zikomeye, FCC izafatamo iz’ingabo z’igihugu, imali ya leta, ubucamanza, n’ishinzwe ibigo bya leta bigenzura amabuye y’agaciro. Naho CACH izafatamo minisiteri z’ubutegetsi bw’igihugu, ububanyi n’amahanga, n’ubukungu.

Kuva Perezida Tshisekedi yimitswe ku italiki ya 24 y’ukwa mbere k’uyu mwaka, no gushyiraho minisitiri w’intebe, Sylvestre Ilunkamba, ku italiki ya 20 y’ukwa gatanu gushize, Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ntirabona guverinoma nshya.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 28/07/2019
  • Hashize 5 years