RDC:Mu rwego rwo kunamira abishwe, Leta yatanze icyunamo cy’iminsi itatu

  • admin
  • 15/08/2016
  • Hashize 8 years

Kuva kuri uyu wa 15 kugeza ku wa 17 Kanama, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iri mu cyunamo mu rwego rwo guha agaciro abaturage b’inzirakarengane bivugwa ko bishwe n’inyeshyambwa zirwanya Uganda zizwi nka ADF.

Nk’uko bitangazwa na Okapi, ngo mu ijoro ryo ku wa 13 rishyira uwa 14 Kanama, abakekwaho kuba ingabo za ADF zigabije abaturage bo mu mudugudu wa Rwangomba ho muri Beni muri Kivu y’Amajyaruguru maze bicamo 36, ibinyamakuru bimwe nka Aljazeera bivuga ko abapfuye barenga 60.

Izi nyeshyamba ngo zateye zambaye imyenda isa n’iy’iz’ingabo z’igihugu FARDC, mu rwego rwo gutera urujijo mu baturage.

Nk’uko bitangazwa na Okapi, ngo abaturage bavuga ko ubwicanyi bwatangiye saa kumi n’ibyiri ku isaha yaho aho izi nyeshyamba zagendaga zica abantu zikoresheje imihoro n’udushohoka aho zanyuraga hose.

Sosiyete sivile muri iki gihugu yo ivuga ko iki gitero cyari kuba cyahagaritswe hakiri kare, kuko abaturage bari batanze amakuru ko babonye abasirikari b’inyeshyamba mu mujyi, amasaha make mbere y’uko biba.

Sosiyete sivile ishinja inzego z’umutekano kurangara, ari na byo byaviriyemo aba abaturage kwicwa.

Kuri ubu muri RDC, amadarapo yose arunamye mu gihe cy’iminsi itatu, ndetse n’umutekano wakajijwe mu gace ka Beni.

Ubuyobozi bw’ingabo za Loni muri Congo (MONUSCO) bwamaganye ubu bwicanyi, bunongera gushimangira ubufatanye n’ingabo za Congo mu gucunga umutekano no guhashya inyeshyamba za ADF.

Mu itangazo ryagenewe itangazamakuru ryashyizwe ahagaragara ku wa 14 Kanama, umuyobozi wa MONUSCO Maman Sidiko yavuze ko iki gikorwa ari icy’ubunyamaswa, ko izi ngabo zizakomeza guha ubufasha FARDC.

Maman Sidikou yagize ati “MONUSCO yamaganye iki gikorwa cy’ubunyamaswa cyakorewe abaturage b’abasivile, kandi izakomeza gufasha FARDC mu kurinda abaturage ba Beni.”

Kuri ubu, ngo ingabo za MONUSCO ziri gufatanya n’iza MONUSCO na Polisi y’igihugu mu kurinda umutekano muri Beni.

Uburinzi bukomatanyije buri gukorwa, bikaba biteganyijwe ko itsinda ry’ingabo za MONUSCO zizagera muri Beni ejo kugira ngo zitange ubufasha ku buyobozi bw’igihugu kugira ngo inyeshyamba za ADF zikomeze gushakishwa.

Ubu bwicanyi bubaye nyuma y’uko ku wa 12 Kanama Perezida Joseph Kabila wa RDC agiriye uruzinduko mu Rwanda, aho yahuriye na Perezida w’u Rwanda ku Gisenyi baganira byinshi birimo no guhashya FDLR mu rwego rwo kubungabunga umutekano w’ibihugu byombi.


Mu rwego rwo kunamira abishwe, Leta yatanze icyunamo cy’iminsi itatu
Yanditswe na Chief Editor/Muhabura.rw

  • admin
  • 15/08/2016
  • Hashize 8 years