RDC:Inyeshyamba zigera ku 1000 z’umutwe wa FDLR ziri mu maboko ya FARDC

  • admin
  • 07/12/2019
  • Hashize 4 years

Byibura inyeshyamba z’umutwe wa FDRL zigera ku 1000 n’abandi bantu bafite aho bahuriye nazo bari mu maboko y’ingabo za Repubulika iharanira demokarasi ya Congo (FARDC) kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru tugiye gusoza.

Ibi ni ibyatangajwe n’igisirikare cya RDC kuri uyu wa Gatanda tariki 7 Ukuboza 2019.Igisirikare kivuga ko aba bose bafashwe tariki 26 Ugushyingo 2019 ubwo habaga imirwano yabereye muri teritoire ya Kalehe mu mpera z’ukwezi kw’Ugushyingo.

Iyi nkuru ya Radio Okapi ivuga ko kugeza tariki 6 Ukuboza,hari hamaze gufatwa abarwanyi ba FDRL bagera kuri 600 ndetse n’ababategaho amaramuko ari nabwo bahise boherezwa mu nkambi ya gisirikare ya Nyamunyunyi hafi y’ikibuga cy’indege cya Kavumu.Abandi 400 bari bari mu gace ka Bitale muri teritoire ya Kalehe.

Umuryango ushinzwe ikiremwa muntu muri Kivu y’amajyepfo urashaka kugira icyo ukorera abo bantu kugira ngo haboneke ibikenewe byose ngo ubuzima bwabo bukomeze bwitabweho.

Komisiyo y’igihugu ishinzwe impunzi muri RDC yemeye ko yamaze kuvugana na bamwe muri bo bifuza gutahuka basubira mu Rwanda ku bushake.

Biteganyijwe ko abashinzwe ibikorwa byo guhashya iyo mitwe yihishe muri RDC bahuriye muri operasiyo Sokola 2 bari buze gutangaza ku mugaragaro uko umutekano wifashe muri Kivu y’amajyepfo.


Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 07/12/2019
  • Hashize 4 years