RDC:Impanuka y’ubwato yahitanye 30 abandi 200 baracyashakishwa

  • admin
  • 27/05/2019
  • Hashize 5 years

Muri Repubulika iharanira demomukarasi ya Congo mu kiyaga kitwa Mai-Ndombe mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku Cyumweru abantu 30 barohamye bari mu bwato barapfa abandi 200 baracyashakishwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Inongo kabereyemo iriya mpanuka witwa Simon Mbo Wemba avuga ko bariya aribo bamaze kuboneka ariko bagishakisha .

Uyu muyobozi yemeza ko mu bantu 30 bapfuye harimo abagore 12 n’abana 11 n’abagabo 7.Akomeza avuga ko buriya bwato bwarimo abantu bagera kuri 350 aho kugeza ubu 185 aribo bamaze kurokoka naho abandi 200 bakaba bataraboneka.Kugeza ubu ngo imibare iracyari iy’agateganyo.

Magingo aya,Ubwikorezi bukoresheje ubwato muri DRC nibwo bukunda gukoreshwa kubera ko nta mihanda ikoze neza ihaba kandi kubera ubunini bw’igihugu hakaba nta bibuga by’indege byinshi bihaba.

Ibi bigatuma bakunda gukoresha inzira y’amazi idakunze kubahira kuko ariyo ikunze kugaragaramo impanuka nyinshi.Ikindi ngo abicwa n’amazi akanshi nta makote y’ubutabazi baba bambaye kandi abenshi ntibaba bazi koga.

Muri Mata, 2019 impanuka ebyiri zahitanye abantu 167. Byatumye Perezida Tshisekedi ategeka ko abafite ubwato batwaramo abagenzi bagomba gushaka amakoti y’ubutabazi.

Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo nicyo gihugu kinini mu bindi biri munsi y’ubutayu bwa Sahara. Kubera intambara zihamaze igihe mu bice byinshi byatumye kidatera imbere mu bikorwa remezo byinshi.

Akarere ka Inongo niko karimo umugi mukuru w’Intara ya Mai- Ndombe. Muri 2009 imibare yerekenaga ko kari gatuwe n’abaturage 45 159.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 27/05/2019
  • Hashize 5 years