RDC:Impanuka ya Gari ya moshi yahitanye abagera kuri 50 abandi barakomereka[REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 12/09/2019
  • Hashize 5 years

Abantu bagera kuri 50 baguye mu mpanuka ya gari ya moshi yabereye mu mujyi wa Mayibaridi mu ntara yaTanganyika iri mu majyepfo ya Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo.

Iyi mpanuka yabaye mu masaha ya mugitondo cyo kuri uyu wa Kane tarki 12 Nzeri 2019 nk’uko minisitiri w’imibereho myiza muri RDC,Steve Mbikayi, yabitangarije Aljazeera.

Minisitiri Mbikayi yavuze ko umubare w’abahitanwe n’impanuka ushobora kwiyongera kuko abantu 23 bakomeretse ku buryo bukomeye.

Kuri Twiter Mbikayi yagize ati “Mu ijwi rya Guverinoma ngaragaje ukwihanganisha imiryango y’ababuriye ababo muri iyo mpanuka”.

Abatabazi boherejwe aho iyo mpanuka yabereye kugirango barebe ko hari abo bakiza dore ko inkomere zari nyinshi.

Iyi Gari ya moshi yari ivuye ahitwa Kindu igeze hagati y’igituragi cya Mayibardi na Nyemba muri teritwari ya Nyunzo.



Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 12/09/2019
  • Hashize 5 years