RDC:Hagiye kwifashishwa abasirikare n’abapolisi mu rwego rwo kwirinda ubwandu bwa Ebola
- 19/07/2019
- Hashize 5 years
Minisiteri y’ubuzima muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo yatangaje ko mu rwego rwo kubasha gukumira icyorezo cya Ebola mu mujyi wa Goma,hagiye kwifashishwa imbraga z’abasirikare n’abapolisi mu gikorwa cyo gukarabya abaturage bahatuye.
Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubuzima ya Congo, Dr. Aruna Abedi,atangaza ko abasirikare n’abapolisi bagiye gukoreshwa mu gukarabya abantu nyuma y’uko bibonetse ko hari abakerensa gukaraba kandi isuku ari kimwe mu bifasha abantu mu kwirinda Ebola yandurira mu gukora ku matembabuzi y’umuntu wanduye Ebola.
Dr. Aruna Abedi agira ati “Ntibyumvikana ko hari umuntu wanga gukaraba ibiganza no gupimwa umuriro mu gihe Umujyi wa Goma ufite miliyoni y’abaturage hamwe n’ikibuga cy’indege mpuzamahanga byiyongeraho kwegera umupaka wa Congo n’u Rwanda.”
Dr. Aruna Abedi avuga ko gukoresha inzego z’umutekano zizafasha abantu kwita ku isuku bigatuma batandura icyorezo cya Ebola kimaze gutwara ubuzima bw’abantu bagera ku 1700 muri Kivu y’Amajyaruguru.
Abantu bahuye n’umuvugabutumwa uherutse kwicwa na Ebola ni 97
Inzego z’ubuzima kandi mu Mujyi wa Goma zivuga ko abantu 37 bari bahuye n’uwo muvugabutumwa tariki ya 15 Nyakanga 2019 wari wavuye i Butembo yanduye Ebola, bamaze kuboneka ndetse barakingirwa mu rwego rwo gukumira ko bandura iki cyorezo.Abandi 40 bahuye na we mu Mujyi wa Goma na bo bari bamaze kuboneka bakingirwa iki cyorezo mu bitaro bya Afia Himbi.
Ni mu gihe kandi ubuyobozi bushinzwe gukumira icyorezo cya Ebola muri Kivu y’Amajyaruguru buvuga ko abantu 97 ari bo babaruwe kandi barimo bashakishwa ngo bakingirwe, harimo nabagore babiri bo mu muryango w’umuvugabutumwa bagendanaga na we babanje kubura bicyekwa ko bahungiye i Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo ariko babonetse mu Mujyi wa Goma ku wa 16 Nyakanga barakingirwa.
Yanditswe na Habarurema Djamali