RDC:Ahantu hane amatora yongeye gusubikwa yimurirwa muri Werurwe 2019

  • admin
  • 26/12/2018
  • Hashize 5 years

Komisiyo y’amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), CENI, yatangaje ko mu bice birimo umutekano muke amatora atazaba ku wa 30 Ukuboza 2018 nk’uko byari byitezwe, ahubwo yimuriwe muri Werurwe umwaka utaha wa 2019.

Mu cyumweru gishize nibwo CENI yatangaje ko amatora ya Perereda yari ateganyijwe ku wa 23 Ukuboza, ashyirwa nyuma y’icyumweru kimwe ku wa 30 Ukuboza 2018.

Mu gihe habura iminsi ine gusa, Komisiyo y’amatora yatangaje ko mu duce turimo umutekano muke,ikiza cya Ebola ndetse n’ibitero by’iterabwoba aho amatora azaba nyuma y’amezi atatu.

Itangazo yasohoye rigira riti “Amatora mu turere tw’itora twa Beni, umujyi wa Beni n’umujyi wa Butembo, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru (mu burasirazuba) hamwe na Yumbi, mu ntara ya Mai-Ndombe (mu majyepfo ashyira iburengerazuba), yari ateganyijwe ku wa 30 Ukuboza 2018, yimuriwe muri Werurwe 2019 akazagenga n’ingengabihe yihariye.”

Muri Beni, mu mujyi wa Beni n’umujyi wa Butembo ngo aha icyatumye bimura itariki y’amatora ngo ni uko hazahajwe n’icyorezo cya Ebola ndetse n’ibikorwa by’iterabwoba biharangwa.

Naho muri Yombi,CENI yatangaje ko impamvu yo kwimura umunsi w’itora yatewe n’ibyago byabaye tariki ya 14 na 15 Ukuboza 2018 igihe inkongi y’umuriro yibasiraga ibikoresho byo kwifashisha mu matora.

Gutangira kwimura umunsi w’itora byabaye nyuma y’iminsi mike inyubako yarimo ibikoresho by’itora i Kinshasa ifashwe n’inkongi, imashini z’ikoranabuhanga zisaga 8000 zirashya.

CENI yabanje gutangaza ko izakora ibishoboka igakwirakwiza ibikoresho bishya by’amatora aho bikenewe mu gihugu, ikoresheje inzira yo mu kirere kuko igihugu gifite ubuso bunini.

Nubwo mu tundi duce amatora nta kizayabuza, hakomeje kugaragazwa impugenge kumyiteguro y’amatora, hakemangwa ko ashobora kutagenda neza kubera imyiteguro idahagije, harimo nk’ibikoresho bizifashishwa bitaraboneka aho abaturage bazatorera.

JPEG - 161.8 kb
Umuyobozi wa Komisiyo y’amatora muri RDC [CENI] Corneille Nangaa

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 26/12/2018
  • Hashize 5 years