RDC:Abadepite barashaka gukorana ibiganiro n’umutwe wa FDLR

  • admin
  • 25/05/2019
  • Hashize 5 years

Abadepite bagize komisiyo ishinzwe ibya gisirikare n’umutekano mu Nteko Ishinga amategeko y’Intara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, basabye abandi bayobozi kwishyira hamwe bakajya kuganira n’abarwanyi ba FDLR.

Abatuye agace ka Kalehe bahangayikishijwe bikomeye n’abarwanyi ba FDLR bahakoraniye bavuye mu bice bitandukanye by’uburasirazuba bwa RDC, bamaze kwigabiza ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse bambuye abaturage ibirombe byabo.

Radio Maendeleo yatangaje ko hari abarwanyi baturutse mu bice bya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’abaturutse mu gice cya Mwenga, bimuriye ibirindiro byabo ahazwi nka Bunyakiri muri Kalehe, abaturage bakaba barakutse imitima.

Actualite CD yatangaje ko bamwe mu badepite barimo Amani Kamanda Jacques wo mu Nteko Ishinga amategeko ya Kivu y’Amajyepfo, yatangaje ko bashaka kujya guhura n’abo barwanyi.

Ati “Hari abarwanyi ba FDLR baje mu gace ka Kalehe bateje abaturage umutekano muke. Ni muri urwo rwego twatekereje ko tugomba koherezayo itsinda ry’abadepite bagize komisiyo ya gisirikare n’umutekano, kuganira n’abo barwanyi ba FDLR, n’abantu batuye muri Kalehe binyuranyije n’amategeko by’umwihariko muri Bunyakiri na Ziralo, kugira ngo hagaruke umutekano no kurengera abaturage b’aka gace.”

Ibi bigiye kuba mu gihe uyu mutwe w’abarwanyi washyizweho na bamwe mu bagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994,ndetse n’abahunze ubutabera bw’u Rwanda bari bamaze kwidembya kuko nta gitero baheruka kugabwaho nk’uko byahoze.

Kuri uyu wa Gatandatu abaturage bateguye urugendo rw’ituze mu mujyi wa Bukavu hagamijwe kwerekana akababaro batewe n’izi nyeshyamba, mu gihe ubuyobozi bwa gisirikare bwo busaba ko aba barwanyi bashyira intwaro hasi.

Ni mu gihe kandi mu minsi ishize Ignace Murwanashyaka wayoboraga uyu mutwe aheruka gupfira mu Budage muri Mata uyu mwaka.Ikindi kandi na babiri bari abayobozi bawo bakuru barimo LaForge Fils Bazeye wari Umuvugizi wa FDLR na Nsekanabo Jean Pierre Alias Abega wari ushinzwe iperereza muri uyu mutwe,ubu bafungiwe mu Rwanda aho bari gukurikiranwa n’inkiko ku byaha bashinzwa birimo icy’iterabwoba no gushoza intambara.

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 25/05/2019
  • Hashize 5 years