RDC: Zimwe mu nyeshyamba zikomeje gushyira intwaro hasi

  • admin
  • 31/01/2019
  • Hashize 5 years

Abakuru batatu b’umutwe w’inyeshyamba ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo bishyikirije ubutegetsi bw’iki gihugu.Uyu ni umusaruro ukomeje guterwa no kwishimira ubuyobozi bushya bukuriwe na Perezida Felex Tshisekedi.

Abategetsi ba Kongo bavuga ko umwe muri aba batatu ari Mubiayi Dewayi,Nk’uko AFP ducyesha iyi nkuru yabitangaje.

Dewayi ashinjwa kuba yariciye ku karubanda umugore w’uwahoze ari umutegetsi wa teritwari (territoire) ya Luebo mu ntara ya Kasaï, akamwica amuciye umutwe.

Joseph Mutshipayi, umukuru wa teritwari ya Luebo, yavuze ko Dewayi “yavuye mu ishyamba ari kumwe n’inyeshyamba 60″.

Yongeraho ati “Yaduhaye imbunda enye za AK 47 n’amasasu”.Yavuze ko aba bishyikirije ubutegetsi bavuze ko bifuza kuba bashyirwa mu gisirikare cya Kongo kuri ubu iyobowe na Perezida mushya Felex Tshisekedi.

Mu mpera y’icyumweru gishize, izindi nyeshyamba 600 zo mu ntara ya Kasaï zashyize intwaro hasi, zivuga ko zihagaritse kurwanya leta. Zavuze ko zishyikirije ubutegetsi nk’ikimenyetso cyuko zishyigikiye Perezida mushya wa Kongo, Félix Tshisekedi.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 31/01/2019
  • Hashize 5 years