RDC yongeye gushinja abarwanyi ba FDLR kwica abarinzi 17 barinda Pariki ya Virunga

  • admin
  • 05/05/2020
  • Hashize 4 years

Nyuma y’iperereza rimaze iminsi rikorwa ku bwicanyi bwabaye tariki 24 Mata 2020, bugahitana abantu 17 barimo 12 barindaga ba Pariki y’Igihugu ya) ya Virunga, Leta y’Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yongeye gushimangira ko abarwanyi b’umutwe w’inyeshyamba wa FDLR ari bo babwihishe inyuma.

Inyeshyamba zirenga 60 zari zateze umutego uruhererekane rw’imodoka zitwaye abaturage b’abasivili bari bacungiwe umutekano n’abarinzi ba Pariki.

Amakuru dukesha Le Monde avuga ko ku wa Mbere tariki ya 4 Gicurasi 2020, hongeye gutangazwa amakuru mashya ashimangira uruhare ndasubirwaho rwa FDLR muriubwo bwicanyi nubwo yabihakanye nyuma y’igihe gito itahuwe, igashaka kubishyira ku Rwanda.

Umuyobozi w’Ishami ry’abarinda Pariki ya Virunga (CORPPN) Gen. Maj. Maurice Aguru Mamba yashimangiye ko ayo mahano yakozwe na FDLR mu kiganiro n’abanyamakuru, ati: “Dufite raporo ya mbere y’iperereza ry’ibanze ryemeza ko cyari igikorwa cyateguwe n’Itsinda ridasanzwe rya FDLR rishinzwe ubutasi n’ibitero byimbitse (CRAP). Aho inzego zacu z’iperereza zakuye amakuru harizewe.”

Icyo kiganiro n’abanyamakuru cyari cyanitabiriwe n’Umuvugizi w’Ingabo za FARDC Gen. Maj. Léon-Richard Kasonga.

Hashize igihe FDLR, abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda ndetse na bamwe mu bagize sosiyete sivile yo muri RDC bavuga ko ingabo z’u Rwanda ziri ku butaka bwa RDC, ariko bagerageje gushaka gihamya barakibura.

Nyuma y’iminsi itatu igitero kigabwe ku barinzi ba Pariki ya Virunga, ubuyobozi bwa FDLR bbwasohoye itangazo “rinyomoza” Leta ya RDC yemeje ko ari uwo mutwe wagabye Igitero.

Abasesenguzi mu bya Politiki mu Karere k’Ibiyaga Bigari bemeza ko n’ubundi bitari gushoboka ko izo nyeshyamba zigamba icyo gitero mu gihe cyateguwe mu rwego rwo gushaka icyahamya ko hari ingabo z’u Rwanda ku butaka bwa Congo ndetse ari na zo zirimo gukora ubwicanyi.

Mu Kiganiro n’abayamakuru Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagiranye n’abanyamakuru tariki 27 Mata 2020, yanyomoje amakuru y’abakomeje guhwihwisa ko hari ingabo z’u Rwanda (RDF) ziri ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ashimangira ko icyo kinyoma kimaze imyaka 26 kigerekwa ku Rwanda ariko habuze igihamya gifatika kigaragazwa n’umunsi n’umwe.

Yavuze ko abategura ibyo binyoma bafite izindi nyungu bagamije zirimo no gushaka guhisha ibibazo nyakuri biterwa n’imitwe yitwaje intwaro ikomeje guhungabanya umutekano w’icyo gihugu.

Nta musirikare n’umwe w’u Rwanda uri muri Congo-Kagame

Inyeshyamba za FDLR zigizwe n’abahunze u Rwanda nyuma yo gukora Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’urubyaro rwabo rwisanze mu mashyamba rukura rubwirwa ko Leta y’u Rwanda ari yo yabahejeje mu mashyamba.

Abitandukanyije na FDLR batangira kwicuza igihe bataye mu mashyamba nyuma yo kwakirwa bagafashwa no gusubira mu buzima busanzwe

Nyamara hari benshi bahoze muri uwo mutwe washinzwe mu mwaka wa 2000 batashye, basubizwa mu buzima busanzwe, kuri ubu biteje imbere kandi bakomeje no kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.

Kimwe mu biteye impungenge abarwanyi ba FDLR ni uko Leta ya RDC yamenye ukuri kw’imigambi yabo mibisha mu Karere k’Ibiyaga Bigari, ikaba ikomeje kubahigira hasi no hejuru, abafashwe bugwate bakiri bazima bakohererezwa ubutabera bw’u Rwanda.

Kuri ubu uwo mutwe nta mbaraga usigaranye nyuma yo kubura uwari Umuyobozi Sylvestre Mudacumura wiciwe mu Majyaruguru ya Kivu muri Nzeri 2019, kimwe n’abandi bayobozi bakomeje gutungurwa n’ingabo za FARDC.

Ubuyobozi bwa Pariki ya Virunga buhamya ko bukomeje gukurikiranira hafi izo nyeshyamba n’izindi zikihishe muri Pariki ya Virunga igize 17% by’Igihugu cya RDC gifite ubuso burenga kirometerokare miriyoni 2 n’ibihumbi 345 .


MUHABURA.RW

  • admin
  • 05/05/2020
  • Hashize 4 years