RDC: Umusikare yishe abantu 4 abarashe nawe ahita araswa n’abagenzi

  • admin
  • 10/08/2016
  • Hashize 8 years

Ku wa Mbere tariki ya 8 Kanama,2016 mu gace ka Nyunzu mu Ntara ya Katanga ho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umusirikare yarashe abantu bane bahita bitaba Imana nyuma nawe ahita araswa n’abagenzi be arapfa.

Radio Okapi dukesha iyi nkuru ivuga ko urupfu rw’aba bantu rukomeje kuba urujijo cyane cyane ko uwabishe yahise nawe yitaba Imana.

Abatangabuhamya batangarije Radio Okapi ko ahangana mu masaa kumi n’imwe z’umugoroba ariho bumvise amasasu .

Ngo aya masasu akaba yarahitanye umugabo umwe uri mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko , abagore babiri ndetse n’umwana w’umuhungu w’imyaka 4 y’amavuko ngo umuntu wa Gatanu wagezweho n’ingaruka akaba ari umukobwa wakomerekejwe n’isasu aho yahise ajyanwa ku Kigo nderabuzima cya Nyunzu.

Ngo hakaba haratanzwe ibisobanuro bihabanye kuri ubu bwicanyi aho bamwe bavuga ko byaratewe n’amashyari ashyingiye ku rukundo mu gihe abayobozi bo bavuga ko uyu Umusikare yakoze ibi kubera ubusinzi

Yanditswe na Eddie Mwerekande/Muhabura.rw

  • admin
  • 10/08/2016
  • Hashize 8 years