RDC: Uhuru Kenyatta yasabye impande zihanganye guhagarika imirwano

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 18/11/2022
  • Hashize 2 years
Image

Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya yasuye uduce turimo kuberamo intambara, twa Goma na Rutshuru muri Kivu y’Amajyaguruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, asaba abarwanyi guhagarika intambara.

Ibyo Kenyatta yabisabye nyuma yo gusura impunzi z’iyo mirwano, akaba ngo yababajwe n’ibibazo by’ubuzima abo baturage barimo.

Ati “Aba bana bose, ababyeyi, abasaza n’abakecuru twabonye babaye abanyamahanga mu gihugu cyabo. Ibyo twaba tutumvikanaho ibyo ari byo byose, nimureke tubagirire impuhwe duhagarike intambara na mbere y’uko ibiganiro bitangira”.

Ati “Ibyo nabonye biteye ubwoba, ibyo nabonye bishobora kuzagira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu niba tutabyitongeye. Iyi ntambara igomba guhita ihagarara”.

Imiryango myinshi ikomeje kuva mu byabo buri munsi baturuka mu bice bya Rutshuru, by’umwihariko abahunga cyane ngo baturuka Kibumba na Muhumba, ubu bakaba bacumbikiwe mu mashuri, mu nsengero n’ahandi mu nzu za Leta.

Nk’uko byatangajwe na Constant Ndima, Guverineri wa Goma, abamaze guhungira aho, barabarirwa mu 38.440 harimo n’abana. Kuva intambara itangiye ngo abagera ku 200.000 bahunze aho bari batuye.

Ibyo Uhuru Kenyatta yabivuze mu gihe Umuyobozi w’ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (East African Community military force), zoherejwe muri RDC yavuze ko icya mbere gihawe agaciro ari ibiganiro mu rwego rwo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa bw’icyo gihugu.

Maj Gen Jeff Nyagah, uturuka muri Kenya, yavuze ko ingufu za gisirikare atari zo zizana amahoro igihe cyose.

Aganira n’abanyamakuru mu Mujyi wa Goma tariki 16 Ugushyingo 2022 yagize ati “Rimwe na rimwe intambara ntigeza abantu ku mahoro. Mugomba kuyoboka inzira y’ibiganiro”.

Benshi bataye ingo zabo kubera guhunga intambara
Benshi bataye ingo zabo kubera guhunga intambara

Intambara hagati y’ingabo za Congo ‘FARDC’ n’inyeshyamba za M23, yubuye ku itariki 20 Ukwakira 2022, ituma ubu ngo abaturage bamaze guhunga ibyo bice biberamo imirwano babarirwa mu 200,000.

Uburyo bwo kugarura amahoro muri RDC binyuze mu nzira ya Dipolomasi nk’uko Gen Nyagah yabivuze, harimo gukurikiza no gushyira mu bikorwa ibyavuye mu biganiro byabereye i Nairobi muri Kenya, hagati ya Guverinoma ya RDC n’abahagarariye imitwe y’abarwanyi ibarizwa mu Burasirazuba bw’icyo gihugu, ndetse n’amasezerano yasinyiwe i Luanda muri Angola muri Nyakanga 2022, hagati y’Abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na RDC.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 18/11/2022
  • Hashize 2 years